00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alex Duong wamamaye muri filime ’Blue Bloods’ yapfuye

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 30 March 2026 saa 12:47
Yasuwe :

Alex Duong wari mu banyarwenya ndetse n’abakinnyi ba filime bakunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yapfuye.

Urupfu rw’uyu mugabo wamenyekanye muri filime ‘Blue Bloods’ rwamenyekanye mu mpera z’icyumweru gishize. Yari amaze igihe kinini ahanganye n’indwara ya kanseri y’ibihaha.

Alex Duong yabitswe na Hilarie Steele, inshuti ye ya hafi, yavuze ko yapfuye ku wa 28 Werurwe 2026.

Ati “Mu gahinda kenshi, turabamenyesha ko inshuti yacu Alex Duong yitabye Imana muri iki gitondo akikijwe n’inshuti ze magara. Yari ameze neza kandi ntiyari akiribwa.”

Mbere y’uwo munsi, iyi nshuti ye yari yavuze ko Duong yari yakomerewe ahita ajya mu bitaro kugira ngo ubuzima bwe bwitabweho.

Duong yafashwe na kanseri y’ibihaha nyuma yo kumara igihe aribwa umutwe mu ntangiriro za 2025. Nyuma yatangiye kugenda abyimba ijisho ry’imoso nk’uko yabitangarije Los Angeles Times mu mwaka ushize. Yageze aho ahuma imboni y’iri jisho burundu mu mezi make yakurikiyeho.

Duong yagize uruhare muri filime nyinshi zirimo izo kuri televiziyo n’izindi. Yakinnye muri "Dexter” igice cya gatatu, "The Young and the Restless" yo mu 2011, "Pretty Little Liars" igice cya kane na "Blue Bloods" yakinnyemo nka Sonny Le kuva ku gice cya 12 kugeza ku cya 14.

Alex Duong yamamaye muri filime ’Blue Bloods’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages