Iwobi yagaragaje ko ari EP yitwa “More To Life” ikazaba iriho abahanzi bakomeye bayigizeho uruhare. Uyu mukinnyi asanzwe anakinira ikipe y’ighugu ya Nigeria, Super Eagles.
Ibinyujije kuri Instagram yayo, radio yo muri Nigeria yitwa ‘The Beats 99.9FM’ yagize iti “Gutegereza byarangiye! Umushinga ukomeye wo muri studio wa Alex Iwobi, ‘More To Life’, uzasohoka ku wa 9 Mata. Mwitegure imbuga zaka”.
Iwobi ukina mu kibuga hagati azwi cyane mu irushanwa rya English Premier League (EPL). Akoresha izina rya 17 mu muziki rikaba ari imibare yanditse ku myenda uyu mukinyi akinana dore ko mu makipe yose yakinnyemo; Arsenal, Everton na Fulham yambara iyi nomero.
Ku gifuniko cy’itangazo ry’iyi EP hagaragaraho amafoto ye yo mu bwana mu myaka ya 1998, 2004, na 2010, ibigaragaza ko ishobora kuzibanda ku buzima bwe bwite nk’uko n’izina ryayo ribicamo amarenga.
Izaba iriho abahanzi nka Giddi, Teniola Time, 4AM, P17, SPKS wakinananaga na Iwobi, Amadou Onana ukinira Aston Villa ndetse na Fido uzwi cyane mu ndirimbo ‘Joy Is Coming’ yabaye iya mbere y’umwaka wa 2025 muri Nigeria.
Uyu mukinnyi akomeje urugendo rwe rwa ruhago afatanya na muzika yakunze mu buto bwe dore ko yakunze umuziki akiri ingimbi. Yatangaje ku mugaragaro ko yinjiye mu muziki mu 2024.
Ni we mukinnyi wa mbere mu mateka y’Isi ukina muri shampiyona ya Premier League watangaje ku mugaragaro ko yinjiye muri muzika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!