“Barbie” imwe muri filime zigezweho muri iki gihe yakumiriwe mu nzu zerekana filime muri Algeria nyuma y’ukwezi ku mwe itangiye kwerekanwa muri iki gihugu.
Ibi byatangajwe na 24H Algerie yavuze ko Minisiteri y’Umuco n’Ubuhanzi yasabye inzu zerekana filime mu mijyi irimo Oran na Constantine gukura filime “Barbie” ku rutonde rw’izerekwa ababagana.
Nubwo hatatangajwe impamvu zatumye “Barbie” ikumirwa muri Algeria bivugwa ko intandaro y’ibi byose yatewe n’uko yamamaza ibikorwa by’abaryamana n’abo bahuje igitsina n’ibindi bihabanye n’amahame y’umuco w’abatuye iki gihugu.
Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Algeria, Kuwait na Liban bamaganye iki cyemezo aho bari gukoresha ijambo (#IAmBarbie) mu kugaragaza ko batagishyigikiye.
Bavuga ko iyi filime itagaragaza mu buryo bweruye ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina cyangwa imyitwariye y’abagize umuryango wa LGBTQ+.
Muri Liban, Minisitiri w’Umuco Mohammad Mortada yavuze ko iyi filime yasanze “ivuguruza indangagaciro z’ukwemera n’imyitwarire by’abenegihugu igateza imbere abaryamana n’abo bahuje ibitsina ndetse no kwihinduza igitsina.”
Mu Bwongereza ikigo BBFC cyashyize filime “Barbie” mu cyiciro cya “12A” bivuze ko abana bari munsi y’imyaka 12 batemerewe kuyireba uretse igihe bari kumwe n’abantu bakuru.
Iyi filime ishingiye ku gikinisho cy’abana cyitwa Barbie cyakozwe na Ruth Handler mu 1959 binyuze mu ruganda rw’ibikinisho by’abana Mattel.
Barbie iri gucuruzwa na Warner Bros, imaze kwinjiza arenga miliyari 1$ nyuma y’ukwezi kumwe imaze isohotse.
Barbie yatumye Greta Gerwig aba umuyobozi wa mbere wa filime w’umugore ukoze filime ikinjiza arenga miliyari imwe y’amadolari.







Ibitekerezo 0