Ali Kiba uri mu bakunzwe cyane muri Tanzania yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we mu muhango wabereye mu Mujyi wa Mombasa kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Mata 2018; nyuma y’umunsi umwe murumuna we Abdu Kiba na we w’umuririmbyi ahita ajya mu musigiti guhamya isezerano rye n’umukunzi we.
Ubukwe bwa Abdu Kiba na Ruwayda ntibwavuzwe cyane mu binyamakuru byo mu karere kuko bwahuriranye n’urupfu rw’umunyamideli Agnes Masogange uherutse kwitaba Imana.
Nyuma yo gusezerana mu musigiti, Ali Kiba na murumuna we bahise bategura ubukwe bubera umunsi umwe ndetse banabukorera mu cyumba kimwe muri Serena Hotel ku Cyumweru tariki ya 29 Mata 2018; bwatashywe n’abayobozi n’abiganjemo abakomeye muri Tanzania.
Ali Kiba yambikanye impeta na Aminah Rikesh Ahmed mu gihe murumuna we Abdu Kiba yarushinganye na Ruwayda mu birori byabereye mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Ubukwe bw’aba bombi, bwatashywe n’umugore wa Jakaya Kitwete wahoze ari Perezida wa Tanzania[Mama Salma Kikwete]; Minisitiri w’Ubuzima, uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Ummy Mwalimu; Minisitiri w’Umurimo, Anthony Mavunde; Minisitiri w’Umutungo kamere, Dkt. Hamis Kigwangalla, Guverineri w’Intara ya Mombasa Joho Hassan n’abandi bayobozi batandukanye.
Minisitiri w’Umutungo kamere, Dkt. Hamis Kigwangalla yemereye Ali Kiba na murumuna we Abdu Kiba n’abagore babo ko bahitamo agace nyaburanga na hoteli nziza bifuza kujya kubamo mu kwezi kwa buki akazishyura amafaranga yose bazakoresha.
Muri ubu bukwe nibwo Ali Kiba yamuritse bwa mbere ikinyobwa cye bwite cya Mofaya, yavuze ko yifuza ko cyamamare muri Afurika hose ndetse byashoboka kikarenga imbibi z’umugabane kikagera ku Isi hose.

![Umugore wa Kikwete[ibumoso] yatashye ubu bukwe](https://spipimg.igihe.com/jpg/2-1929.jpg)
























Ibitekerezo 0