00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aline Gahongayire yakiriye ate uwamubwiye ko yahetse ibiheko?

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 24 May 2017 saa 08:45
Yasuwe :

Umuririmbyi ukomeye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yongeye kwibuka ibihe by’agahinda n’umubabaro yanyuzemo nyuma kwibaruka imfura igahita yitaba Imana.

Kuwa 6 Nzeri 2014, nibwo Aline Gahongayire yibarutse umwana w’umukobwa yari yise Gahima Ineza Glovin ahita yitaba Imana. Urupfu rwa Ineza rwakomeje gushegesha umutima wa Gahongayire ndetse kuri ubu ibikomere rwamusigiye byongeye kuba bishya nyuma y’uko hari uwamubwiye ko ‘ari umugore wari uberewe no guheka ariko aheka ibiheko’.

Mu migani migenurano y’Ikinyarwanda hari uzwi cyane ugira uti ‘Ubuze imfura ata ibiheko’, usobanuye ko iyo upfushije imfura uba ubuze byose’ . Ni imvugo-shusho ishushanya uburyo umugore ubyaye imfura igahita ipfa ‘ntacyo aba aronse mbese abuze byose, ko intangiriro y’abo azaheka ibaye mbi cyangwa ashobora kutazaheka ukundi.” Abacantege bo banongeraho undi mugani ugira uti “Akaburiye mu isiza ntikaboneka mu isakara”, bishimangira ko ikibuze mu ikubitiro gitanga icyizere gike cyo kuzaboneka hanyuma.

Umugore yitwa umubyeyi ryari? Umubyeyi ni uwabyaye, bigahama iyo ahetse, agakuza akarera. Ni yo mpamvu mu Kinyarwanda umubyeyi atifurizwa kubyara gusa, ahubwo bagira bati “Uzabyare uheke, ugire abo utuma”. Umugore agirwa n’umugabo,naho umubyeyi agirwa n’abana, urubyaro niryo kamba rikuru, abana nibo banze ryo gutega urugori.

Gahongayire ukunze kwandika amagambo yo gukomeza imitima y’abantu bashavuye, yashyize kuri Instagram ubutumwa burebure yumvikanisha ko yongeye kwibuka imfura ye nyuma y’uko yaganiriye n’umuntu akamubwira ko ‘yari aberewe no guheka ariko aheka ibiheko’.

Yavuze ko urupfu rw’umwana we Ineza rwamusigiye agahinda katazashira ariko na none ngo ntiyacitse intege burundu kuko yizera Imana.

Yagize ati “Nubwo kubabara bibaho ariko ntibizahoraho, nkoramutima yanjye, mfura yanjye, byishimo by’umutima wanjye […] Nubwo mu kimbo cyo guhembwa habaye igihe cyo gushyingura, mu gihe cy’impundu hakaba induru y’amarira n’agahinda, umutima wanjye wakomereye ku rutare rutanyeganyega, nashobojwe na kirisito wampaye imbaraga.”

“Nanze guheranwa n’agahinda, nubwo bitabura kuza ariko natuye ko uwiteka ari umwungeri wanjye sinakena. Umubabaro waransindishije, numvise nk’aho ijuru ringuyeho, uwo mugoroba ntiwarunyoroheye, ibise by’agahinda n’amarira byari byinshi, ariko umuremyi ajya ahanagura amarira, yampaye gushikama.”

Yongeyeho ati “Ibwina ni kure hari hakomeretse nta wagerayo ariko umuremyi yarahageze, mbona imbaraga zituma nkomeza. Uyu mugoroba nibutse mvuganye n’umuntu ambwira ijambo risa nk’aho rikomeye ati ‘wari ubereye guheka ariko disi wahetse ibiheko’. Sincitse intege ahubwo mubwiye ko atabeshye ariko musabira kurama kugirango arebe ukuntu Yesu agira neza.”

Nubwo Gahongayire yasigiwe ibikomere bidashira ku bwo gupfusha imfura ye, ngo yizeye ko Imana izamushumbusha ‘umugongo wahetse ibiheko ukazaheka abana b’impanga’.

Ati “Aho hahetse ibiheko hazaheka impanga. Nkuyemo isomo, ntukemere icyo Isi ikwita cyangwa se ikibi ntikikubereye. Azi ibyo yibwira kutugirira sibibi ahubwo ni byiza ndaremesha umutima wawe nanjye ndiremesheje. Umusozi wose w’agahinda waba uriho, uwuhanurire siko bizahora kubategereza Imana. Komera shikama, ibihe bibi ubihanurire, ibihe byiza ubitegeke. Umugore mushya, ndabakunda mwese.”

Gahongayire usigaye avuga cyane ko ari umugore mushya [New Woman] aherutse gusohora indirimbo yise ‘Warampishe’ igaruka ku buzima yanyuzemo. Ngo yayitanze nk’ishimwe ku Mana nyuma y’ibyo yanyuzemo byose.

Gahongayire yizeye ko Imana izamushumbusha agaheka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages