Ni umwe mu bahanzi bamaze gushinga imizi ndetse no kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu buto bwe, yabyirutse akunda ibyerekeye ubuhanzi ndetse yabifatanyaga no kubyina. Mu rungano yari umukobwa ushabutse cyane wakundaga gusabana ariko akagira n’amahane.
Yabwiye ikiganiro Amahumbezi ko ubwo yari mashuri abanza yarangwaga no guharanira kwereka abahungu ko n’abakobwa bashoboye ndetse rimwe na rimwe agashotorana ku buryo byageraga n’aho barwana.
Yagize ati “Mu myaka yanjye yo kwiga narangwaga no gukubagana cyane, nararwanaga cyane ku ishuri. Numvaga utahohotera mugenzi wanjye mpari, nabanaga neza n’abantu bose, nakundaga gukina, guseka ariko ako kantu ntabwo kaburagamo…”
Gahongayire yavuze ko ubwo yari mu mwaka wa Gatandatu yashatse guhangana n’umusore biganaga witwa Nduwayezu bimuviramo gukubitwa ndetse kugeza uyu munsi aracyibuka ingumi yakubiswe.

Yagize ati “Narwanye n’umuhungu witwa Nduwayezu niga mu mwaka wa Gatandatu mu mashuri abanza, sha Nduwayezu yankubise ingumi nzayumva nshaje [araseka] Hari utuntu twinshi twagiye tuba…Namuhaye gahunda yo gutangaza amanota, ndamubwira ngo mu gutangaza amanota tuzahure nzakwereke ukuntu nzakwishyura, nsanga umusore yabyiteguye kandi yandushaga imbaraga. Yaraje yankubise ingumi imwe mpita niruka.”
Muri muzika, Aline Gahongayire ateganya gukora ibitaramo hirya no hino mu gihugu hanyuma mbere y’uko umwaka usoza akazategura ibirori by’imyiyereko y’ababyibushye.






Ibitekerezo 0