Bimwe mu byagarutsweho birimo ifoto y’umuhanzi Cyusa Ibrahim wishimiye guhura na Cécile Kayirebwa.
Mu bindi byavuzwe harimoi Isimbi Alliah n’inzu y’imideli ya Asantii begukanye ibihembo hanze y’u Rwanda ndetse na Dr Kanimba wongeye gutambuka yemye nyuma y’uburwayi yari amanye imyaka itatu.
Aya ni amwe mu mafoto yaranze icyumweru tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.
Ifoto ya Cyusa Ibrahim na Cécile Kayirebwa ikomeje kuvugisha benshi
Nyuma yo guhurira mu gitaramo cya MTN Iwacu na Muzika Festival kuri iki cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023 muri BK Arena, umuhanzi Cyusa Ibrahim yishimiye guhura na Cécile Kayirebwa, umwe mu bahanzi bafite amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda.
Bwiza nawe yagize amahirwe yo guhura na Cécile Kayirebwa bagirana ibiganiro bigufi.


Nel Ngabo yavugishije benshi
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Nel Ngabo yasangije abamukurikira amashusho magufi yasubiyemo indirimbo ye 'Nywe'.
Ni indirimbo yumvikanamo amagambo yumvikanisha ko uyu muhanzi agiye kuyisubiramo ashimira Perezida Kagame, bica amarenga ko benda kuyisubiramo ikaba yanifashishwa mu kwamamaza mu matora ateganyijwe umwaka utaha.
Baravuga ngo …nyweee…natwe tukikomereza urugendo! Thank you Nel Ngabo @Clement_kina pic.twitter.com/03bozthOOE
— Aimable Bayingana (@Aima_Bayingana) November 27, 2023
Alliah Cool yegukanye igihembo muri Nigeria
Umukinnyi wa filime, Amb Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool kuri ubu ari mu byishimo nyuma kwegukana igihembo cya Great Achiever Awards bitangirwa muri Nigeria bihabwa abagize uruhare mu iterambere ry’ikiremwamuntu na sosiyete muri rusange.
Ni igihembo yahawe mu ijoro rya tariki 26 Ugushyingo 2023, nyuma y'amasaha make yari amaze kunyuza ubutumwa ku rubuga rwa Instagram avuga ko ubu ari gusubiramo neza ijambo aribuvuge ngo atagira abo asebya.

Bwa mbere Bruce Melodie yageze muri Amerika
Umuhanzi Bruce Melodie yageze muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yitabiriye ibitaramo “iHeartRadio Jingle Ball bitegurwa na iHeartRadio ku bufatanye na Banki ya Capital One.
Uyu muhanzi ubaye uwa mbere mu bakorera umuziki mu Rwanda ubashije kuririmba muri ibi bitaramo biteganyijwe azaririmbira mu mujyi wa Dallas na Miami.
Akigera muri Amerika yakiriwe n’umujyanama we Coah Gael na Sasha Vybez umwe mufata amashusho y’indirimbo muri Uganda.

Bagabo Carine yasezeranye mu murenge
Bagabo Carine wahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2017 yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we. Mu mafoto yashyize kuri Instagram yasezeye urungano rwe ababwira ko atakiri wenyine umutima we wamaze kubona uwo yihebeye bagiye kubana akaramata.

Harmonize na Bebe Cool mu bukwe i Kigali
Harmonize na Bebe Cool bari bamaze iminsi i Kigali, aho bari batumiwe kuririmba mu bukwe bwabereye ku Intare Arena i Rusororo ku wa 23 Ugushyingo 2023.
Ugutumirwa kw’aba bahanzi kwagizwe ibanga rikomeye, cyane ko ibi birori bitari byatumiwemo buri wese, ahubwo byatashywe n’abari batumiwe mu bukwe gusa.


Ibitaramo bya Tour du Rwanda Festival byamurikiwe abakunzi b'umukino w'amagare
Uhujimfura Jean Claude, Umuyobozi wa KIKAC Music ibarizwamo umuhanzikazi Bwiza muri iki cyumweru yatangarije abanyarwanda n’abakunzi b’umukino w’amagare ibitaramo bizabafasha gususuruka muri iri rushanwa rizagera mu turere 21 kuva tariki ya 18 kugeza ku wa 25 Gashyantare 2024.
Kugeza ubu hamaze kumenyakana amakipe 16 muri 20 azakina Tour du Rwanda 2024 ndetse hateguwe ibitaramo bine bishobora no kwiyongera bizafasha abakunzi b’umukino w’amagare kwishimira urwego uyu mukino ugezeho mu Rwanda.

Umuhanzikazi Miss Erica yarashyinguwe
Umuhanzikazi Irakoze Erica wamenyekanye mu muziki w’i Burundi no mu Rwanda nka Miss Erica, yasezeweho mu muhango witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye i Burundi isanduku ye yoroswa ibendera ry’iki gihugu.
Ni mu muhango wabaye ku wa Gatandatu, tariki 25 Ugushyingo 2023. Uyu mukobwa yaherekejwe n’abahanzi batandukanye bakomeye mu Burundi barangajwe imbere na Sat-B, B-Face n’abandi.

Ariel Wayz na Juno Kizigenza bongeye kugarukwaho
Muri iki cyumweru Ariel Wayz yifashishije ifoto ye na Juno Kizigenza yifuriza kugira isabukuru nziza y’amavuko uyu musore bakanyujijeho mu rukundo bakaza gutandukana nabi bisa naho buri umwe yazinutswe undi.
Iyi foto ijya gusa niyo bari baherutse gukoresha ubwo bamamazaga ibitaramo bari guhuriramo bizenguruka uburayi “Home Away From Home” bigasubikwa ku munota wanyuma.
Mu magambo Ariel Wayz yakurikije iyi foto yanditse mururimi rw’igifaransa agira ati “Isabukuru nziza y’amavuko kuri wowe nshuti magara; ndakwifuriza ibyiza gusa.”

Umuhoza Pascaline uvugwa mu rukundo na Chris Eazy yongeye kurikoroza
Umuhoza Emma Pascaline wahatanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ni umwe mu bagarutsweho muri iki cyumweru gusoje nyuma y’ifoto ye ya kera akiri umwana.
Bamwe mu bagarutse kuri iyi foto bavuga ko atajya ahinduka cyane , abandi bati “ko nya nyinya yari afite yaje ite ?” uyu mukobwa aherutse kuvugisha benshi nyuma y’inkuru zasohotse zivuga ko yaba akundana na Chris Eazy.

Dr Kanimba Vincent wari umaze imyaka itatu arembye yarakize
Dr Kanimba Vincent, umuganga w’indwara z’abagore (Gynecologist), muri iki cyumweru nibwo yatangaje ko yakize nyuma y’ imyaka itatu yari amaranye indwara ya ‘Parkinson’ ijyana no kwica imikorere myiza y’ubwonko, bikajyana no gutakaza imbaraga k’umubiri, uyirwaye agasusumira/agatitira.
Ni inkuru nziza yamenyekanye muri iki cyumweru dusoje nyuma yaho, muri Mata 2023 hamenyekanye amakuru y’uburwayi bwe, aratabarizwa kugira ngo haboneke ubushobozi bwo kumufasha kujya kwivuriza mu mahanga.
Ni indwara avuga ko yamufashe muri Gashyantare 2020, ubwo yari avuye gushyingura umubyeyi we mu Irimbi rya Rusororo, nyuma akananirwa kuva mu modoka bageze aho bagombaga gukarabira akagira ngo ni umunaniro ukabije.






Ibitekerezo 0