00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Allioni na Eric Mucyo bazitabira “Buja Summer Festival”

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 7 August 2013 saa 12:55
Yasuwe :

Umuririmbyi Allioni usanzwe uririrmba mu njyana ya Afrobeat ndetse na Eric Mucyo, kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama, bazitabira iserukiramuco ryiswe “Buja Summer Festival” mu gihugu cy’u Burundi.
Urubuga rwacu rwa IGIHE Kirundi rwanditse ko iki gitaramo cyateguwe n’umuhanzi Kidumu Kibido kizitabirwa na Jaguar wo muri Kenya, Rally Joe, Yoya, Itsinda Peace and Love, Lion Story, Allioni ndetse na Eric Mucyo.
Allioni asanzwe akorana bya hafi na hafi n’umujyanama wa Kidum ari we Ahmed (…)

Umuririmbyi Allioni usanzwe uririrmba mu njyana ya Afrobeat ndetse na Eric Mucyo, kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama, bazitabira iserukiramuco ryiswe “Buja Summer Festival” mu gihugu cy’u Burundi.

Urubuga rwacu rwa IGIHE Kirundi rwanditse ko iki gitaramo cyateguwe n’umuhanzi Kidumu Kibido kizitabirwa na Jaguar wo muri Kenya, Rally Joe, Yoya, Itsinda Peace and Love, Lion Story, Allioni ndetse na Eric Mucyo.

Allioni asanzwe akorana bya hafi na hafi n’umujyanama wa Kidum ari we Ahmed Pacifique (The Beat) naho Eric Mucyo we aheruka gukorana indirimbo na Kidum Kibido.

Biteganyijwe ko iri serukiramuco rizabera ahitwa “Effi Nyakabinga”, aho kwinjira biza ari amafaranga y’Amarundi 5000Fbu, kikazatangira i Saa saba z’umgoroba (13h00).

Nk’uko byatangajwe na Kidumu ngo iri serukiramco hari abakomeje kurirwanya badashaka iterambere ry’umuzika mu Burundi, kuko ngo n’ubushize mu irushanwa rya muzika ryiswe “Ten in one” riherutse kuba bagerageje kurirwanya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages