Muyoboke Alex yazamuye abahanzi benshi mu gihugu uhereye mu myaka yo hambere agikorana na Tom Close, Dream Boyz, Urban Boyz n’abandi. Yaherukaga gukorana na Charly&Nina, yarwaniye ishyaka iri tsinda mu gihe cy’imyaka itanu riramamara nyuma rimusaba ko basesa amasezerano.
Ubu, Muyoboke Alex abicishije muri Decent Entertainment yatangiye gukorana na Allioni wari umaze hafi imyaka ibiri asa n’uwavuye mu muziki. Imikoranire yabo yatangiye mu meza atatu ashize ariko ntibahita babivuga.
Yabwiye IGIHE ati “Allioni ubu ni we tugiye gukorana na we, ni nko kumugarura mu muziki, yari amaze igihe asa n’aho yahagaze, tugiye kumugarura, no kumutegurira ibitaramo ku buryo yongera akaboneka akamenyekana no hanze.”
Yabajijwe nib anta mpungege afite ko azafasha Allioni mu gihe cy’imyaka itatu basinyanye yamara gutangira kubona ifaranga akamutera umugongo nk’uko byamugendekeye kuri Charly&Nina, avuga ko ibyo akora byose abigirira “gukunda umuziki”.
Ati “Njyewe nkunda umuziki urabizi, ntabwo ari Charly&Nina ba mbere dutandukanye. Kugenda kwabo ni uburenganzira bwabo, icyo njyewe ndeba ni ukuzamura umuziki w’umwana w’umunyarwanda. Nicyo ngiye gukorera Allioni rero…”
Yavuze ko hari urutonde rurerure rw’abahanzi bamusabye kenshi bifuza ko yabafasha mu muziki ariko ntibyakunda aza gutoranya Allioni kuko “N’ubusanzwe twarakoranaga, murabyibuka kuva mu 2012 naramufashaga, nabonye abinsabye kandi mbona yabishobora ndamwemerera.”
Ubu, Allioni aritegura gushyira hanze indirimbo ya mbere yise ‘Hahandi’ yakorewe muri Uganda mu gihe gishize mu buryo bw’amajwi n’amashusho, nyuma yayo azahita asohora indi nayo izaba iherekejwe n’amashusho.
Buzindu Uwamwezi Aline [Allioni] ni umwe mu baririmbyi bo mu Rwanda bakurikirwa biturutse ku kimero cye n’umuziki akora. Mu buhanzi azwi mu ndirimbo ‘Impinduka.’ ‘Pole Pole,’ ‘Ndi Uwawe,’ ‘Amahirwe’ n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO