00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ally Soudy amaranye imyaka 8 inzozi zo kuzayobora ibirori bya MTV Awards

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 9 September 2014 saa 12:06
Yasuwe :

– Yatangiye ari umuhanzi Muri 2007 yiyumvamo impano yo kuyobora ibirori Yatangiye akorera ubuntu ubundi agatahira ifiyeri ryo gukora ibyo akunda Yageze igihe ahembwa amafaranga y’u Rwanda 5000 Igihe kiragera abikora nk’umwuga umubeshaho ndetse yubaka urugo Aracyafite inzozi zikomeye
Uwizeye Ally Soudy Benshi bamumenye ubwo yakoraga kuri Radiyo Salus mu kiganiro Salus Relax aho yabaga afatanyije na bagenzi be Mike Karangwa na Isheja Sandrine. Mu mwaka wa 2007 nibwo yatangiye kuyobora (…)

– Yatangiye ari umuhanzi
– Muri 2007 yiyumvamo impano yo kuyobora ibirori
– Yatangiye akorera ubuntu ubundi agatahira ifiyeri ryo gukora ibyo akunda
– Yageze igihe ahembwa amafaranga y’u Rwanda 5000
– Igihe kiragera abikora nk’umwuga umubeshaho ndetse yubaka urugo
– Aracyafite inzozi zikomeye

Uwizeye Ally Soudy Benshi bamumenye ubwo yakoraga kuri Radiyo Salus mu kiganiro Salus Relax aho yabaga afatanyije na bagenzi be Mike Karangwa na Isheja Sandrine. Mu mwaka wa 2007 nibwo yatangiye kuyobora ibirori atangira akorera ubuntu gusa kwihangana no gukora ibyo akunda byatumye agera ku ntego ye ariko aracyafite inzozi zo kuzayobora ibirori mpuzamahanga.

Mbere yo kuba MC, Ally Soudy yabanje kuba umuhanzi

Ku nshuro ya mbere aba MC hari mu gitaramo cyabereye i Nyamagabe , yari yateguye afatanyije na bagenzi be baririmbanaga mu itsinda ryitwa Testament, Tom Close, Mike Karangwa, Liza Kamikazi na Urban Boyz. Yabaye MC atowe n’iri tsinda ry’abahanzi bari bafatanyije mu gutegura iki gitaramo mu kwirinda guhendwa bashaka undi bagombaga guhemba.

Ally Soudy yanakoranye indirimbo n'abahanzi batandukanye. Iyi ni iyo yafatanyije na The Ben bakiri mu Rwanda
Yagize uruhare rukomeye mu iterambere rya muzika nyarwanda

Ally Soudy ati “Nabaye MC bwa mbere muri 2007 niga i Butare muri Kaminuza. Cyari igitaramo twari twateguye i Nyamagabe mfatanyije na Tom Close, Mike , Liza, Urban Boyz n’abagize Testament twaririmbanaga icyo gihe. Icyo gihe twitoragamo aba MC n’aba DJ kugira ngo tudahendwa”

Uretse kuba MC, Ally Soudy akiga muri kaminuza yararirimbaga

Nubwo yatangiye gukora uyu mwuga akorera ubuntu ubundi agahembwa kubwirwa ko abishoboye cyangwa agatahira ifiyeri ryo kuba MC, ngo asanga yarageze ku ntego ye.

Ally Soudy ati “Amafaranga ya mbere nahembwe sinapfa kuyibuka gusa ni kenshi nakoreye ubuntu nshaka kugaragaza icyo nshoboye ngo abategura ibitaramo bamenye ndetse bampe n’agaciro. Hari igihe nahembwe nk’ibihumbi bitanu mu bitaramo bya mbere twagiye dukorere mu mashuri, kenshi babaga bayise ngo ni aya transport ariko nageze ku ntego yanjye”

Muri 2012 yayoboye Kesha Music Festival
Akiba mu Rwanda, Ally Soudy yagiye afasha bamwe mu batishoboye

Kimwe mu byo yishimira uyu mwuga wamugejejeho ni ukuba yitunze ndetse akaba yarabashije gushinga urugo ndetse akaba afite ubushobozi bwo gufasha bamwe mu bavandimwe n’inshuti ze. Ati “Mu byo nishimira nagezeho harimo nko gushobora kwitunga nkumva ko nshobora kwikemurira ibibazo b’ ubuzima kandi nkanagira n’ubushobozi bwo gufasha bagenze banjye.”

Abanyeshuri biga muri APACE bashinze ishyirahamwe bitiriye Ally Soudy

Bimwe mu birori yayoboye akumva bimushimishije harimo igitaramo cy’Umunsi wo Kwibohora mu mwaka wa 2009 cyari cyiswe Liberation Party Concert, Salax Awards ku nshuro ya mbere, Kigali Up Music Festival ya kabiri n’iya kane n’ibindi.

Ally Soudy kandi, hari ibuye rikomeye yashyizeho mu kubaka umuziki nyarwanda , kuwukundisha abanyagihugu no gukora iyo bwabaga ngo abahanzi nyarwanda bareke kwitwa ba sagihobe.

MC Kate Gustave ni umwe mu bo Ally Soudy yatoje

Ati “Biragoye ko wowe ubwawe wasobanura icyo imbaraga zawe zahinduye mu buzima bw’abantu runaka. Gusa nshimira Imana ko ndi umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gukundisha Abanyarwanda muzika y’abahanzi nyarwanda. Ikindi ni uko twabashije kubaka uruganda rw’imyidagaduro, umuziki umaze gutera imbere kandi uri kwinjiriza amafaranga abawurimo. Ni ikintu twifuje kuva kera kubona ibyamamare Nyarwanda bibaho mu buzima bwiza cyangwa ngo bitwe ba Sagihobe. Gusa urugendo ruracyakomeje.”

Muri Amerika aho atuye, Ally Soudy ntarabasha kubona amahirwe yo kuba MC kuko yahageze asanga hari benshi bakomeye kandi bamutanze isoko. Kugira ngo byibuze azigaragazeyo, ahamya ko bizamutwara igihe kirekire n’imbaraga zidasanzwe gusa yizeye ko umugisha w’Imana uzabimugezaho n’inzozi afite zo kuzayobora ibirori bikomeye nka MTV cyangwa BET Awards akaba yumva azabiyobora nk’uko yahoze abyifuza.

Hano Ally Soudy yari ayoboye Kigali Up Music Festival 2014

Ati “Inzozi zanjye ntarabasha kugeraho mu kuba MC ni ukugera ku rwego mpuzamahanga wenda nkazibona nayoboye nka MTV Awards, BET Awards n’ibindi birori mpuzamahanga. Muri Amerika sindaba MC, nasanze hari abantanze ku isoko kandi banakomeye gusa umugisha w’Imana uzabikora. Ntibyoroshye na gato rimwe na rimwe biba bitanashoboka kubigeraho, ariko iyo ukiriho aba ari cyo gishoro gikomeye ndetse ntunacike intege ahubwo ukaguma mu nzira ikwerekeza ku nzozi urota cyangwa ku cyo wifuza kugeraho”

Ally Soudy ngo afite inzozi zo kuzayobora ibirori bikomeye birimo MTV na BET Awards

Mu bindi byifuzo bikomeye Ally Soudy afite mu buzima bwe, ngo ni ukuzayobora ibirori birimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame . Ati “Mpora nifuza kuzayobora ibirori Perezida wacu Paul Kagame azaba yitabiriye. Ndamukunda cyane kandi ari mu bantu mfatiraho urugero muri byose, mu mivugire, mu myitwarire no guharanira kuzagera ku ntego nta gusubira inyuma”

Ally Soudy yari amaze amezi abiri biruhuko mu Rwanda, yahageze ku itariki ya 10 Nyakanga 2014 azasubira muri Amerika ari naho atuye n’umuryango we kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Nzeri 2014.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages