Iki gitaramo kizabera Platinum Club i Kibagabaga ku wa 1 Mutarama 2019, kizahuriramo abahanzi batandukanye nka Queen Cha, Safi Madiba, Asinah na Jay Polly.

Mupenda Ramadhan [Bad Rama] ukuriye The Mane yateguye iki gikorwa yatangaje ko babitekereje kubera ko bashaka kwakira Jay Polly mu buryo bwihariye.

Ati “Ni wa mutima wa muntu, Jay Polly ni umuntu tubana. Yari amaze igihe ari mu bihano nitwe bavandimwe be ntabwo yaza ngo tubure kumwakira neza. Hari aho yadusize hari aho twifuza kugera […] ni ukugira ngo yakirwe neza kandi yongere kwiyumva mu bagize umuryango mu Rwanda.”

Ally Soudy usanzwe aba Amerika yamenyekanye mu itangazamakuru mu Rwanda akorera Radiyo zikomeye nka Salus ndetse na Isango Star, yavuye mu Rwanda mu 2012.

Jay Polly yakatiwe amezi atanu azira gukubita umugore akamukura amenyo, biteganyijwe ko nta gihindutse azava mu gihome ku wa 28 Ukuboza.

Ally Soudy azayobora igitaramo cyo kwakira Jay Polly
Ally Soudy azayobora igitaramo cyo kwakira Jay Polly
Shaddy Boo azafatanya na Ally Soudy kuyobora ibirori byo kwakira Jay Polly
Shaddy Boo azafatanya na Ally Soudy kuyobora ibirori byo kwakira Jay Polly
Jay Polly agiye kwakirwa mu buryo bwihariye
Jay Polly agiye kwakirwa mu buryo bwihariye