Ally Soudy wabaye umunyamakuru ukomeye mu Rwanda yavuze ko atahise aha umwana we izina kuko yifuza gukora umuhango wo kurya Ubunnyano nk’uko byahozeho mu muco nyarwanda.
Ati ”Kugeza ubu ntabwo ndafata umwanzuro w’izina nise umwana wanjye kuko natekerezaa gukora umuhango w’ubunnyano, ngaha uruhare bakuru be inshuti n’abavandimwe mu kumuhitiramo izina.”
Ally Soudy avuga ko bakuru b’uyu mwana atigeze abakorera uyu muhango bitewe n’impamvu zitandukanye z’ubuzima ariko asanga kuri iyi nshuro agomba kwita umwana we izina habanje kubaho umuhango wo kurya ubunnyano.
Icyakora nanone ngo abangamiwe n’icyorezo cya Covid-19, ati “Ndatekereza gutegura ibirori nkaba ariho mwitira izina ariko ndacyagira imbogamizi za Covid-19, kubona ahantu ukorera ibirori cyangwa gutumira abantu bakaza kugufasha biragoye.”
Uyu mugabo avuga ko akiri gushaka umwanzuro mwiza yafata mbere yuko yita umwana we izina ku buryo uzamushimisha ndetse ukazanashimisha umwana we mu gihe kizaza.
Uyu mwana wa gatatu wa Ally Soudy yasanze abavandimwe be barimo Ally Gia-Basia Kigali Umwiza [Ubuheta, wavutse kuwa 08 Mata 2015] na Ally Waris Umwiza [Imfura] wavukiye mu Rwanda.
Ally Soudy ubana n’umuryango muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azwi na benshi mu ndirimbo nka: ‘Umunsi ku munsi’ yakoranye na Rozy, ‘Lea’, ‘Umwiza’ yakoranye na The Ben, aherutse no gufatanya na Amalon basubiramo indirimbo ‘Derila’.
Uyu mugabo yanabaye umunyamakuru ukomeye w’imyidagaduro mu Rwanda aho yamenyekanye ku ma radiyo nka Salus na Isango Star. Usibye ibi ariko kandi ni umwe mu batangije Ikirezi Group aba bakaba aribo bazanye icyitwaga SALAX Awards.
Ikiganiro na Ally Soudy



















TANGA IGITEKEREZO