Aba bahanzi barimo Massamba Intore, Makanyaga Abdul, Platini P, Chris Eazy, B Threy, Bushali, Bwiza na Ariel Wayz.
Usibye aba banyamuziki abandi bazaba bari muri iki gitaramo barimo abanyarwenya n’abakinnyi ba filime nka Fally Merci, Rusine Patrick, Dogiteri Nsabii, Nyaxo Comedy, Nyambo Jesca, Mitsutsu Comedy na Killaman.
Iki gitaramo cyiswe Ally Soudy & Friends Live Show kizaba kirimo abandi bantu batandukanye barimo Jado Castar, Rwatubyaye Abdul, Prophet Sultan, Uwizeye Marc (Rocky Kimomo), Bugingo Bonny (Junior Giti) ndetse n'itsinda rya Kigali Boss Babes.
Ababyinnyi bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo bazaba bayobowe na Jojo Breezy ndetse na Saddie Dancer, abakorobate nka Monster Rwanda na FVA Circus Rwanda kuva ku Gisenyi na abakora ubufindo bagize itsinda rya Magic Guards n’abandi.
Iki gitaramo kibumbiyemo ibikorwa bitandukanye byo kwidagadura birimo ubufindo, umuziki, imideli, ihangana hagati y’ababyinnyi, kuganiriza abitabiriye nk’aho bari kumureba kuri televiziyo n’ibindi.
Ally Soudy avuga ko ibi yabikoze ashaka ko abantu bazajya babona mu buryo bwa live ibyo yakoraga mu Isango na Muzika, Sunday Night na Salus Relax akazabihuza n’ibindi yigiye ku barimo Ellen DeGeneres, Jimmy Kimmel, Churchill Show, ikiganiro nka Le Plus Grand Cabaret Du Monde n’ibindi.
Iki gitaramo yise Ally Soudy & Friends Live Show, kizabera muri Camp Kigali, imiryango izaba ifunguye guhera ku isaha ya saa kumi n'imwe.
Kwinjira bizaba ari 10.000 Frw mu myanya isanzwe, 20.000 Frw muri VIP ndetse na 250.000 Frw ku meza y’abantu barindwi.
Ushaka kugura itike izakwinjiza muri iki gitaramo wakanda hano https://rgtickets.com/event/ally-soudy-and-friends-event/



Ibitekerezo 0