Ikamba rya Miss Fashion muri Miss Supranational 2014 ryegukanywe na Allyn Rose wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Umwali Neema uhagarariye u Rwanda nta mahirwe yagize yo kwegukana ikamba gusa yahatambukanye umucyo yerekana ibyiza by’umuco nyarwanda binyuze mu myambarire.
Allyn Rose ni we watoranyijwe n’akanama nkemurampaka nyuma y’ibirori byo kwerekana imideli byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu aho buri mukobwa yerekanaga umuco w’iwabo binyuze mu myambarire. Yagaragiwe na Kristina Martsinkevich wo muri Belarus(igisonga cya mbere) na Kasia Krzeszowska wo muri Pologne (wabaye igisonga cya kabiri).
Mu myiyerekano y’abakobwa 71 bahatanira ikamba rya Miss supranational, hatowe abahiga abandi mu binjyanye no kumurika imideli.
Nkuko urubuga rwa Miss supranational rwabitangaje, buri mukobwa yahawe amahirwe yo kwiyerekana inshuro eshatu ndetse anagaragaza umwihariko w’igihugu ahagarariye.
Umwali Neema uhagarariye u Rwanda yakoze iyo bwabaga yerekana imyambarire ijya kumera nk’ishabure zambarwaga n’Abanyarwanda bo hambere. Iyi myambaro Neema yari yambaye yasaga n’idoze mu igunira. Hejuru y’iyi myambarire yarengejeho gutwara inkooko ya Kinyarwanda.
Hagaragaye udushya twinshi mu myambarire aho uhagarariye Brazil yaje yambaye imyenda iranga abakinnyi mu kibuga , umupira mu ntoki, inkweto n’amasogisi by’abakinnyi nk’ikimenyetso cyerekana ko igihugu cye kiyoboye ruhago ku Isi.
Nyuma y’imyiyerekano akanama nkemurampaka kemeje ko Ally Rose uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari we Miss Fashion 2014, Kristina wa Belarus aba igisonga cya mbere naho Kasia wa Pologne aba igisonga cya kabiri. Tjasa Zver uhagarariye Slovenia yatowe nka Nyampinga uberwa n’amafoto.
Irushanwa rya Miss Supranational rizasozwa ku itariki ya 05 Ukuboza 2014 ari na bwo hazamenyekana uwahize abandi.
Mu mafoto:


















TANGA IGITEKEREZO