Iki gitaramo Alpha azitabira cyiswe ‘East Africa Annual Party’, cyateguwe bigizwemo uruhare rukomeye na kompanyi isanzwe itegura ibitaramo ya Precision Media House binyuze muri Precison TV.
Umuyobozi wa Precision Media House, Bahati Kalisa yabwiye IGIHE ko basanzwe bategura ibikorwa binini bihuza Abanyarwanda by’umwihariko abatuye mu Mujyi wa Austin. Iyi kompanyi kandi niyo yashinze Precision TV isanzwe iteza imbere abahanzi binyuze mu biganiro batambutsa kuri YouTube.
Yagize ati “Ubusanzwe twibanda mu bikorwa byo guteza imbere abahanzi muri Amerika, iki gitaramo twagiteguriye by’umwihariko Abanyarwanda n’abandi bo mu bihugu duhana imbibi. Ikigamijwe ni ugushakira ibyishimo abakunda umuziki kugira ngo basoze umwaka bishimira ibyiza Diaspora imaze kugeraho by’umwihariko muri Texas.”
Yavuze ko kuba barahisemo Alpha Rwirangira mu bandi bahanzi benshi batuye muri Amerika ngo ni uko ahafite umubare munini w’abakunda ibihangano bye baba abakomoka mu Rwanda, u Burundi, Tanzania na Kenya kubera izina rikomeye yavanye muri Tusker Project Fame ubwo yayitwaraga.
Ati “Alpha kuba twaramuhisemo afite abafana benshi mu Banyarwanda batuye inaha mu Mujyi wa Texas by’umwihariko muri Austin. Nta kuntu tutari kumuzana ngo atarame, abantu bari bamukumbuye bazamubona kandi ariteguye.”
Muri iki gitaramo Alpha Rwirangira uherutse gusohora indirimbo ikunzwe cyane yitwa ‘Yamungu’ azafatanya na Muchoma na we ukunzwe muri Austin n’undi muhanzi witwa Dressy.
Igitaramo kizaba kuwa 31 Ukuboza 2016, kwinjira bizaba ari amadolari 50[kuri couple] , $30 ku bandi bose ndetse na $25 ku banyeshuri.



















TANGA IGITEKEREZO