Alpha Rwirangira wari umaze iminsi asohoye indirimbo yise ‘Yamungu’ yanacuranzwe kuri Radio na Televiziyo zikomeye muri Tanzania, Kenya na Uganda, yasohoye amashusho y’indi ihimbaza Imana yise ‘Merci’.
Yabwiye IGIHE ko mu mashuri makuru yize ibijyanye na Music and Business muri kaminuza ya Campbellsville ndetse mu mwaka washize yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri. Mu byo yize harimo ubucuruzi no gukora umuziki ugamije kubyara inyungu mu buryo bufatika.
Alpha avuga ko umuziki we yatangiye kuwushakira isoko mu bindi bihugu binyuze mu gukora indirimbo ziri ku rwego mpuzamahanga ndetse akanabijyanisha n’uko asigaye acengera cyane mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Ubu yashyize hanze iyitwa ‘Merci’ nayo ikubiyemo ubutumwa bwo gushima Imana nk’indi yakoze muri 2016. Yagize ati “Iyi ni indirimbo nifuje kwandika nshima Imana, nayanditse nishyize mu mwanya w’abandi bantu, abantu bari mu byishimo bitandukanye by’umwaka wa 2017 mu bintu byose abantu bazanyuramo abazakora ubukwe, abazarangiza Kaminuza, abazazamurwa mu ntera n’abandi bazakora ibikorwa bitandukanye.”
Muri iki gihe afatanya akazi no kongera ubumenyi mu by’ikoranabuhanga gusa aya masomo yo ngo ntazabangamira ubuhanzi bwe.
Yongeyeho ati “Uyu mwaka ndashaka gukora cyane, hari indirimbo nshyashya nshaka kuzana mu minsi ya vuba, hari abandi bahanzi nakoranye na bo indirimbo ariko umushinga nturarangira neza ku buryo ntahita mbivuga.”
Rwirangira yavuze ko ateganya kuzagaruka i Kigali mu mwaka wa 2017 narangiza amasomo mashya ari kwiga ndetse agafata umurongo mu kazi akora.



















TANGA IGITEKEREZO