00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alyn Sano agiye gusogongeza album ye abazitabira Seka Live

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 23 August 2023 saa 10:32
Yasuwe :

Alyn Sano uherutse kumurika album ye ya mbere yise “Rumuri” agiye kuyisogongeza abazitabira igitaramo cy’urwenya cya Seka Live giteganyijwe ku wa 27 Kanama 2023 muri Camp Kigali.

Ni album y’indirimbo 13 uyu muhanzikazi yamurikiye abakunzi ba muzika nyarwanda ku wa 24 Kamena 2023 ikaba imwe muzikomeje kugarukwaho cyane muri iki gihe.

Abazitabira Seka Live y’uku kwezi bazabasha kubonana n’ uyu muhanzikazi abaririmbira zimwe mu ndirimbo zigize iyi album dore ko kugeza ubu uyu muhanzikazi nta gitaramo kigari aramurikiramo iyi album uretse icyamuhuje na bamwe mu nshuti ndetse n’abakurikirana muzika nyarwanda mu mezi abiri ashize.

Ni inshuro ya kabiri muri Seka Live hashyizwemo umwanya umuririmbyi ataramira abitabiriye iki gitaramo cy’urwenya nyuma ya Nel Ngabo uherutse gususurutsa abari bitabiriye iki gitaramo uri Nyakanga 2023.

Arthur Nkusi utegura ibi bitaramo yatangaje ko iki gitekerezo cyazanywe na Clement Ishimwe mu buryo bwo kongera uburyohe muri ibi bitaramo by’urwenya.

Abazitabira Seka Live bazahura n’abanyarwenya barimo, Eric Omondi, Loyiso Gola, MC Kash, Muhinde, Admin Seka, Mavide na Pazzo bakora nk’itsinda.

Kwinjira muri Seka Live y’uku kwezi ni 10.000Frw ahasanzwe, 15.000Frw muri VIP na 200.000Frw ku bifuza kwica ku meza y’abantu batandatu. Ni itike ushobora kugura unyuze ku rubuga rwa www.sekalive.itike.io.

“Sakwe Sakwe” imwe mu ndirimbo zigize album ya mbere ya Alyn Sano

Alyn Sano agiye gusogongeza album ye ya mbere abazitabira igitaramo cy'urwenya cya Seka Live
Abarimo Loyiso Gola , Eric Omondi, Muhinde, nibo bazasusurutsa abazitabira Seka Live ya Kanama 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages