Nyuma ya Kidum, B2C na Confy bataramye mu gitaramo cya mbere cy’uyu mwaka cyabaye muri weekend ya nyuma ya Gashyantare, ubu Alyn Sano na Daddy Andre wo muri Uganda nibo batahiwe mu gususurutsa abaturarwanda mu gitaramo kizaba tariki 31 Werurwe 2023.
Iki gitaramo ngarukakwezi cya Kigali Jazz Junction kiri mu ruhurirane rw’ibitaramo bitegurwa na RG Consult Inc iyoborwa na Remygious Lubega.
Alyn Sano ni umwe mu buhanzikazi bakunzwe na benshi mu Rwanda kuva yatangira umuziki mu myaka itanu ishize.
Uyu muhanzikazi yanyuze amatwi ya benshi mu bakunzi ba muzika binyuze mu ndirimbo zirenga 22 amaze gukora zirimo, ‘Naremewe wowe’, Boo and Bae, Radiyo , Say Less , Kontorola , Rwiyiborere, None n’izindi.
Alyn Sano umwaka ushize yahawe igihembo cy’umuhanzikazi wahize abandi mu bihembo bya Kiss Summer Awards.
Daddy Andre watangiye umuziki atunganya amajwi y’indirimbo (Producer) no kwandika indirimbo, ubu ni umwe mu bakunzwe n’abataribake muri muzika ya Uganda.
Uyu muhanzi watangiye umuziki mu 2010 ari Producer akaba n’umwanditsi w’indirimbo mu 2014 nibwo yatangiye kumenyekana.
Akunzwe mu ndirimbo zirimo Tugende mu church , Sikikukweka , Omwana Wabandi , Abasinga yakoranye na John Blaq , Empeta yakoranye na Mikie Wine , n’izindi.
Muri Uganda amaze gutwara ibihembo bigera kuri birindwi, yigeze no guhatanira ibihembo bya MTV MAMA Awards mu 2021.
‘BOO and BAE’ imwe mu ndirimbo za Alyn Sano zikunwe muri iki gihe
‘Sikikukweeka’ imwe mu ndirimbo za Daddy Andre zikunzwe n’abatari bake



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!