Igitaramo cyabaye ku wa 2 Kanama 2025, muri Paramount Hotel iherereye Kicukiro, cyari cyahawe izina rya “Country Music Concert”.

Cyabaye mu masaha y’umugoroba aho abantu batandukanye bakunda umuziki unogeye amatwi kandi ugenda gake, bishimiye kuririmbirwa na Alyn Sano uri mu bakobwa bamaze kubaka izina mu Rwanda.

Ni mu gihe kandi abakunzi b’injyana ya Country Music na bo bari basakiwe kuko Sir Elevis wo muri Kenya yabataramiye bigatinda binyuze mu bihangano bye byamenyekanye.

Uyu muhanzi wari utaramiye bwa mbere i Kigali, yagaragaje akanyamuneza ubwo yari ari ku rubyiniro kuko yaririmbye agahaza ibyifuzo bya benshi bari bitabiriye igitaramo cye.

Alyn Sano kandi na we yishimiwe cyane nk’umwe mu bakobwa badahwema kugaragaza ko bafite ahazaza heza muri muzika nyarwanda.

Abitabiriye baranzwe n’imyambarire ijyana n’injyana ya Country, aho bari bambaye ingofero zikunze kwifashishwa n’abahanzi bakora iyi njyana ndetse n’inkweto ari uko bimeze. DJ Musinga wamamaye kuri Royal FM ni we wafashije gucurangira abitabiriye.

Sir Elvis wari watumiwe muri iki gitaramo ni umwe mu bafite izina rikomeye mu njyana ya Country Music muri Afurika.

Uyu mugabo ubusanzwe yitwa Elvis Otieno. Yavutse mu 1977. Yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Mama’, ‘I wish I Knew’, ‘A Better Man’, “Where I Come From”, “Take Me Home” n’izindi.

Abari bitabiriye igitaramo cyahuriyemo Sir Elvis wo muri Kenya na Alyn Sano bari bambaye imyambaro ijyanye n'injyana ya Country Music

Sir Elvis wo muri Kenya na Alyn Sano banyuze abihebeye injyana ya Country Music

Abahanzi bakizamuka   bahawe rugari mu gitaramo cyahuje Sir Elvis wo muri Kenya na Alyn Sano na bo bagaragaza ubuhanga bafite

Alyn Sano yageze aho yegera abakunzi be bararirimbana

Alyn Sano yashimishije abakunzi be
Alyn Sano yashimishije abakunzi be
Christelle Kabagire wamamaye mu itangazamakuru no mu ruganda rw'imideli ni umwe mu bitabiriye

Bamwe bari basohokanye n'inshuti zabo muri iki gitaramo

Bamwe mu bitabiriye bageze aho bakora ibikundi barabyinana karahava

DJ Musinga ni we wavanze imiziki mu gitaramo Sir Elvis wo muri Kenya yahuriyemo na Alyn Sano

Ibyishimo byari byose ku bitabiriye igitaramo cya Sir Elvis wo muri Kenya na Alyn Sano ndetse abahanzi bagiye ku rubyiniro akenshi baririmbye bagendana na bo

Injyana ya Country Music mu Rwanda yumvwa n'abiganjemo abakuze

Inshuti zikunda Country Music zari zabonye aho gusohokera no gusangira ku cyo kunywa

Sir Elvis ni ubwa mbere yari ataramiye i Kigali

Alyn Sano amaze iminsi atangiye kwiyegereza isoko ryo muri Kenya cyane ko yanakoranye indirimbo na Bensoul ugezweho muri iki gihugu

Amafoto: Mukayiranga Yassip Esther