Alyn Sano wamaze kugera muri Nambia muri iki gitondo ari mu bahanzi bafungura iri serukiramuco kuri uyu wa gatanu tariki 15 Ukuboza 2023.
Iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya mbere rizatangiza ku mugaragaro gahunda ya “Music for Wildlife Fund” yo muri Wild Africa Fund ihuza umuziki n’intego zo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima n’inyamaswa zo mu gasozi.
Rigizwe n’ibirori bihuje abahanzi basaga 29 riratangira kuri uyu wa 15 rikomeze tariki 16 kugeza tariki 17 Ukuboza 2023.
Iyi nkombe ya Skeleton Coast igizwe n’umuca mwinshi w’ubutayu bwa Namibia (Namib Desert) izwiho kugira ibisizwa byinshi by’amato yarohamye biri munsi y’amazi ndetse n’igice kinini kigizwe n’umucanga w’ubutayu ari naweo uzaberaho ibi birori.
Ni iserukiramuco cyateguwe ku bufatanye na MTC, MTC TV+, OAS1SONE, Wild Africa Fund, n’ikigo cy’Ubukerarugendo muri Namibia, rizanyura kuri shene za televiziyo zirenge 30 zo muri Afurika no hanze yayo.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!