00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ama-G The Black na Bruce Melody bagaragaye mu mashusho y’indirimbo ateye inkeke

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 9 August 2013 saa 02:50
Yasuwe :

Abahanzi bari mu bakunzwe cyane mu Rwanda ari bo Ama-G The Black na Bruce Melody bagaragaye mu mashusho y’indirimbo nshya yitwa “Antere Ibuye” y’umuhanzi Dr Jiji nabo baririmbamo.
Aya mashusho agaragaramo abakobwa benshi bambaye hafi ubusa, baba baterurwa, basomwa ndetse bakinishwa n’aba bahanzi, bari ku mazi.
Hanagaragaramo kandi Bruce Melody aseseka umutwe we hagati y’ibibuno by’aba bakobwa mu gihe na Ama-G nawe aba yakuranwa n’uyu Dr Jiji mu kubaterura anabatamika inyama z’inkoko. (…)

Abahanzi bari mu bakunzwe cyane mu Rwanda ari bo Ama-G The Black na Bruce Melody bagaragaye mu mashusho y’indirimbo nshya yitwa “Antere Ibuye” y’umuhanzi Dr Jiji nabo baririmbamo.

Aya mashusho agaragaramo abakobwa benshi bambaye hafi ubusa, baba baterurwa, basomwa ndetse bakinishwa n’aba bahanzi, bari ku mazi.

Bruce Melody (wasamye) acengeza umutwe we hagati y'aba bakobwa bambaye amakariso

Hanagaragaramo kandi Bruce Melody aseseka umutwe we hagati y’ibibuno by’aba bakobwa mu gihe na Ama-G nawe aba yakuranwa n’uyu Dr Jiji mu kubaterura anabatamika inyama z’inkoko.

Bruce Melody ananyura muri aba bakobwa batonze umurongo abazamura utwenda twabo tw’imbere avuga ko ari beza batandukanye n’Abahinde n’Abagande.

Bruce Melody anyura muri aba bakobwa azamura utwenda tw'imbere twabo

Mu nyikirizo, Bruce Melody n’uyu Dr Jiji bararirimba bati “Ni beza, ni beza njye ndabakunda ubanga antere ibuye”.

Benshi mu bantu bagize icyo bavuga kuri iyi ndirimbo babinyujije kuri Youtube bagaragaje ko banenze aya mashusho bidasubirwaho, banandika ko itandukira.

Umwe muri bo yagize ati “Indirimbo ni nziza ariko nta kwiyubaha kwambara ubusa ntibituma idirimbo ikundwa cyane”.

Yongeraho ati “Ni kuki Abanyarwanda bari guta umuco?”

Mu kiganiro na Ama-G The Black ariko we yabwiye IGIHE ko aya mashusho ari amashusho asanzwe kandi nta gutandukira kuyarimo. Yavuze ko yafatiwe mu Rwanda kandi n’abayarimo ari Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ndetse ko ibigaragaramo bisanzwe biboneka hose mu Rwanda.

Yagize ati “Hari ku mazi kandi n’ubu ngubu ugiye aho twayifatiye uhasanga abantu bambaye kuriya ntabwo ari uguta umuco kuriya ari ibyo abantu bose bajya kuri piscine (aho bogera) baba barataye umuco”.

Reba amashusho y’iyi ndirimbo:

Bruce Melody we yabwiye IGIHE ko ibyo akora muri iyi ndirimbo yabisabwe n’utunganya amashusho bityo agahitamo kubikora. Gusa nawe avuga ko nta gutandukira abibonamo.

Yagize ati “Ibyo twakoze buri wese yari afite ibyo agomba gukinamo. Igitekerezo nyamukuru ni Dr Jiji wakizanye umucameraman (ufata amashusho) yari ambwiye kandi ntabwo numva ko ari uguta umuco iyo umuntu ari ku mazi akina nk’uri ku mazi”.

Ngaba abakobwa bagaragara muri iyi ndirimbo

Iyi ndirimbo yakozwe hagamijwe kwerekana ko abakobwa bo mu Rwanda ari beza cyane nk’uko bikunze kuvugwa na benshi. Televiziyo y’u Rwanda yagiye yanga kwerekana amwe mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda bitewe n’imyambarire y’abakobwa bayagaragaramo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages