Uyu muraperi wakunzwe mu ndirimbo ‘Care’, ‘Uruhinja’ n’izindi yabwiye IGIHE ko umubano yari amaze igihe afitanye n’umugore we witwa Rosine wamaze gusenyuka burundu. Ubu yibana mu nzu, umugore yamaze kwahukana asubira iwabo ku mpamvu zitarasobanuka neza.
Yagize ati “Ibyo byamaze kurangira tu, njye na we ntabwo tukiri kumwe. Ndi mu buzima bwanjye na we ari mu buzima bwe, bibaho ntabwo twabashije gukomezanya…”
Ama G The Black uheruka gusohora indirimbo yitwa ‘Ikiryabarezi’ yahamirije IGIHE ko hashize amezi ane atandukanye na Rosine gusa yirinze kuvuga mu buryo bweruye icyabaye intandaro yo gutandukana kwabo.
Yagize ati “Mbabarira ntabwo ibyo ndi bubyinjiremo, icy’ingenzi ni uko yagiye iwabo nanjye ngasigara mu buzima bwanjye. Ni ibintu bisanzwe bibaho, ntabwo urugendo rwacu rwakomeje nk’uko byari bimeze […] Ndumva hashize amezi dutandukanye, ni nk’amezi ane gutyo.”
Nyuma yo gutandukana n’umugore we, Ama G The Black aravugwa mu rukundo rushya n’umukobwa basigaye bahararanye witwa Lily gusa uyu muraperi yavuze ko nta kanunu k’urukundo karimo ngo ibyo barimo muri iki gihe ‘ni ubushuti busanzwe’.
Yagize ati “Uriya mukobwa ntabwo dukundana, nabiguhisha se ngo bimarire iki? Ntabwo nkundana na we, kuba abantu bari kumubona kuri Instagram ntabwo bivuze ko turi mu rukundo […] Ubwo ari wowe watandukana n’umugore ugahita ufata undi koko? Ukuri kwanjye ni uko atari byo.”
Ama-G na Rosine bari bafitanye umwana w’umuhungu bise Shami[uyu yajyanye na nyina]. Ibyo kubana kwabo mu nzu byatangiye kuvugwa muri Mutarama 2015, nyuma batangaje ko bagombaga gukora ubukwe mu ntangiriro za Gashyantare 2015 none urukundo rwabo rugeze ku iherezo.
Mu ntangiriro za 2015, Ama G yari yatangarije IGIHE ko yamaze kwirega mu muryango w’umukobwa ndetse icyo gihe yahamije ko ari gutegura ubukwe ariko ntibwigeze buba ndetse ntibigeze basezerana imbere y’amategeko.
Icyo gihe yagize ati “Namaze kwirega mu muryango,ndimo no gutegura iby’ubukwe ntatangaza none aha ariko nzabamenyesha igihe nikigera.”
Ama G yavuze ko nubwo yagiranye ibibazo n’umugore bagatandukana ngo muri iki cyumweru agiye gusubukura gahunda y’umuziki ahite ashyira hanze indirimbo nshya zizahita ziherekezwa n’amashusho.
Urugo rwa Ama G The Black ruherereye mu Murenge wa Nyarugunga, ho mu Karere ka Gasabo.


















TANGA IGITEKEREZO