Uyu muraperi wakunzwe mu ndirimbo ‘Care’, ‘Uruhinja’ n’izindi nyinshi, yabwiye IGIHE ko atagitekereza ku byerekeye kongera gushaka umugore ‘kuko mu gihe yamaranye n’uwo baheruka gutandukana yize byinshi byatumye asa n’uzinutswe abagore’.
Yagize ati “Ntabwo ndongera gutekereza ibyo gushaka undi mugore, ntabwo nkibitekereza ubu, hari ibindi ndi kwitaho cyane kurusha ibyo by’abagore […] Ubu ibimpangayikishije ni ibindi kurusha ibyo, umuntu arabanza agatekereza.”
Ama G yavuze ko adateganya bya hafi kongera gushaka undi mugore kuko ngo mu myaka ibiri yari amaze arushinze yabonye byinshi birimo amasomo yatumye ahindura intekerezo ku byerekeye kubaka urugo.
Yagize ati “Impamvu ntari kubitekereza ni uko mfite isomo nabonye mu bya mbere, nubatse urugo ndabizi, nabonye isomo niyo mpamvu. Ntabwo nteganya kuba nashaka undi vuba, nzabanza nitonde igihe nikigera wenda bizongera bigaruke, ariko ntabwo ari vuba.”
Ama G yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Lipstick, iyi akiyishyira hanze byahise bitangazwa ko ibyo aririmba bifitanye isano n’ibibazo amaze iminsi agiranye n’umugore we Rosine none ubu akaba yarasubiye iwabo.
Uyu muhanzi we abihakana yivuye inyuma agira ati “Ntabwo ibyo ari byo, Lipstick ni indirimbo nakoze kera, hashize igihe, natangiye kuyikora mbere y’uko agenda[umugore we]. Ni inkuru naririmbye bisanzwe, nta huriro bifitanye.”
Muri ‘Lipstick’, Ama G aririmba mu buryo bweruye uburyo ibirungo[Lipstick] yabaye kazarusenya igatuma umugore yahukana. Avuga yitangaho urugero ko byamubayeho ‘ubwo yatashye ubukwe nyuma akajya mu birori bibusoza mu kabyiniro ari naho yahuriye n’umukobwa wisize Lipstick y’umutuku bagasomana akayimusiga ku ishati yagera mu rugo umugore agahita abona ikimenyetso simusiga ko yamuciye inyuma’.
Muri iyi ndirimbo hari aho Ama G aririmba agira ati “Ubwo madamu namusize mu rugo, njye n’amaniga twinjira muri club dore dance[kubyina] dore kiss[gusomana], buri kiss na lipstick. Nyuma yo gutaha mwumve uko byangendekeye, madamu wanjye yabonye ishati yanjye abura uko agira, agwa mu kantu, duhuje amaso mbona azenze amarira. Nanjye nkiyibona narigaye cyane, ishati yari white[umweru] natahanye ubukwe yari yabaye umweru n’umutuku boshye ari jersey[umwambaro] ya Arsenal.”
Mu mikarago yo hagati arongera akaririmba ati “Lipstick irarusenye, nasabye imbabazi biranga biba iby’ubusa, ndanapfukama anyumvira ubusa […] Icyo nsigaranye ni agafoto kawe, icyo ntegereje ni impuhwe zawe.”
Nyuma y’iyi ndirimbo Ama G yavuze ko agiye gusohora indi nshya yitwa ‘Twatsinze’, izajya hanze iherekejwe n’amashusho bitarenze mu mpera z’icyumweru gitaha.



















TANGA IGITEKEREZO