Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga yarongoye Umuziranenge Sana Cynthia ku itariki ya 30 Nyakanga 2017 mu birori byabereye mu Ntara y’Amajyepfo mu Bibungo bya Mukinga i Nyamurasa ho mu Karere ka Kamonyi ari naho uyu mupfumu avuka.

Ubukwe bwa Rutangarwamaboko bwaranzwe n’udushya tudasanzwe urebye ku myambarire ye n’umugeni we, uko ibirori byagenze no ku mafunguro ndetse n’ibyo kunywa biyakirije.

Umugeni bamushyize ku bitugu bamuheka mu ngobyi bamujyana kwa Rutangarwamaboko nk’uko byagendaga hambere umuco nyarwanda ugifite umwimerere utavanzwemo iby’ikizungu nk’uko bigenda mu bukwe bw’iki gihe.

Rutangarwamaboko agishyikirizwa umugeni we yakubise icyivugo ndetse amwambika icyatsi cyitwa umwishywa ari nacyo gihamya ko yamurongoye koko. Iki cyatsi yagisimbuje impeta abandi basanzwe bifashisha mu guhana isezerano.

Mu kiganiro n’umusizi Nsanzabera Jean de Dieu umwe mu bahanga mu by’umuco n’ururimi rw’Ikinyarwanda yabwiye IGIHE ko iki cyatsi Rutangarwamaboko yambitse umugeni gifite igisobanuro gikomeye mu rugo rushya bashinze ari nako ‘byagendaga hambere umuco nyarwanda utaravangirwa’.

Yagize ati “Umwishywa ubundi ni icyatsi kizwi, ubusanzwe gikura kirandaranda, kuba rero umusore yacyambika umugeni mu gusezerana bifite igisobanuro gikomeye. Ibi biba bishatse kuvuga ko umuryango mushya uhanye igihango ariko kandi uwo mwishya ukaba ikimenyetso cy’uko umuryango uzakomeza kwaguka, mbese nka gutyo icyo cyatsi kirandaranda.”

Kurongoza umwishywa bikorwa gute?

Yongeyeho ati “Kera byakorwa gutyo kubera ko nta mpeta zabagaho, ni byinshi bitabagaho icyo gihe n’abo bazungu basezeranya abantu ntibabagaho […] rero abanyarwanda bashaka uburyo bwabo. Ubwo umusore bamuhekeraga umugeni, yageragayo[mu rugo rw’umusore] umusore akamwambika umwishywa, akamuvundereza amata mu maso agahita akubita icyivugo gihamya ko amurongoye bidasubirwaho.”

Nsanzabera yavuze ko ashingiye ku mateka azi, umuhango wo kwambika umukobwa umwishywa mu gihe cyo guhamya isezerano ngo biri mu yindi mihango n’imigenzo y’uruhererekane yatangiye gukoreshwa mu Rwanda ku ngoma y’umwami Cyilima Rujugira mu 1345.

Ati “Ntabwo nahita nibuka umwaka neza ariko twavuga ko ari nko mu 1345, muri make mu kinyejana cya 14, iki gihe nibwo imihango n’imigenzo myinshi izwi mu mateka y’u Rwanda yatangiye gukoreshwa haba mu butabera, gushyingirwa n’indi mihango ikomeye.”

Umwishywa, icyatsi cy’agaciro gakomeye

Mu gitabo ‘ Imihigo, imiziro n'imiziririzo mu Rwanda’ cya Musenyeri Aloys Bigirumwami asobanura uburyo kera iyo bajyaga gushyingira umukobwa bamukozagaho icyatsi bita umwishywa maze bakavuga ko bawumurongoje. Umwishywa barongoje barawumenyaga cyane, kuko ngo iyo umwanzi awubonye akabatanga kuwakira, ntibabaga bakibyaye.

Ababyeyi b'abashyingiwe, ntibararana ku munsi wo gushyingira abana babo, kereka babanje kwakira umwishywa, ngo baticira abana babo, bakababuza kubyara. Abashyingiwe na bo ntibararana ababyeyi babo batarakira umwishywa, ngo badapfa.

Bashyingira nimugoroba, mu maryama umuhungu akarongora agatera umwishywa, maze mu museso abashyingiwe bakamara amavuta. Abajya kubwira ababyeyi b'umugeni ko kurongora kwarangiye, bagenda ijoro ryose ndetse n'umunsi wose; bakabageraho mbere y'irindi joro, abashyingiwe batarararana.

Umupfumu Rutangarwamaboko yarongoje umwishywa nk'uko byagendaga kera
Umupfumu Rutangarwamaboko yarongoje umwishywa nk'uko byagendaga kera

Umwishywa barongoje bawucamo kabiri; igice kimwe kikajya kwa se w'umuhungu, ababyeyi be bakawakira, ikindi bakagishyira ku ntango y'inzoga bakacyohereza iwabo w'umukobwa, bakawakira, bakanywa n'iyo nzoga ya nyina. Batawakiriye ngo byabakenya, abana babo ntibazabyare. Iyo ababyeyi bamenye ko abana barongoye, bakira umwishywa ako kanya.

Iyo umwishywa utarashyikirizwa ababyeyi, umugeni ntiyashyira inkono ku ziko, ntakora ku mashyiga, ntayora ivu, atarabonera urugo. Umugabo warongoye na we ntiyambuka umugezi umugore we atarabonera urugo, umugabo arabyirinda cyane.

Icyo gihe kandi ngo iyo umugeni aryamye ntahindukira, kereka abanje kubwira umugabo, bakagurana ikiryamo, umwe akajya aho undi yari ari; umugeni atagize atyo, yaba akenye umugabo we.

Umugeni ntawe yambarana na we atarabyara. Umugeni kandi ntiyanyara aho baramukazi be barora, ngo inkari ye bayikaranga, akazapfa atabyaye.

Umugeni wa Rutangarwamaboko bamuhetse mu ngobyi
Umugeni wa Rutangarwamaboko bamuhetse mu ngobyi
Pasiteri Mpyisi yashimiye Rutangarwamaboko warongoje umwishywa
Pasiteri Mpyisi yashimiye Rutangarwamaboko warongoje umwishywa
Rutangarwamaboko amaze kwegukana umugeni yagiye kwiyereka umuryango
Rutangarwamaboko amaze kwegukana umugeni yagiye kwiyereka umuryango
Umutsima wa rukacarara bawukurungiye ku nkoko
Umutsima wa rukacarara bawukurungiye ku nkoko
Bakoze imigenzo yakorwaga mu bukwe bwo hambere
Bakoze imigenzo yakorwaga mu bukwe bwo hambere
Iki cyatsi bagiciyemo ibice bibiri kimwe cyoherezwa iwabo w'umukobwa ikindi kijyanwa iwabo wa Rutanga mbere y'uko baryamana
Iki cyatsi bagiciyemo ibice bibiri kimwe cyoherezwa iwabo w'umukobwa ikindi kijyanwa iwabo wa Rutanga mbere y'uko baryamana