00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyoni zirenga 10 Frw zimaze gushorwa mu bahataniye imodoka muri Mashariki Film Festival

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 November 2025 saa 09:57
Yasuwe :

Amafaranga 10.996.000 Frw amaze gutangwa n’abafana batora abakinnyi ba filime b’abagore n’abagabo bahataniye igihembo cy’imodoka, kizatangwa ku wa 29 Ugushyingo 2025 ubwo iserukiramuco rya ‘Mashariki Film Festival’ riri kubera i Kigali rizaba risojwe.

Aba bakinnyi ba filime bahataniye izi modoka ebyiri zirimo imwe izahabwa umugabo wahize abandi mu matora yo kuri Internet, n’ikizahabwa umugore uzaba yanikiye abandi.

Izi modoka zizatangwa na Treize Ride, aho Umuyobozi wa Mashariki Film Festival, Trésor Senga, yavuze ko bashobora kuzatanga imodoka nshya cyangwa iyakoze bitewe n’ibiganiro bakiri kugirana n’iyi sosiyete.

Ati “Twari twavuze ko tuzatanga imodoka yakoreshejwe ariko tukaba turi kureba niba bishoboka bazaduha indi ikoreshwa n’amashanyarazi. Nibiramuka bikunze ko izaba ari iy’amashanyarazi tuzabigaragaza ariko nibidakunda tuzatanga iyakoze nk’uko twabivuze tugitangira.”

Kugeza ubu Aime Valens Tuyisenge (Boss Rukundo) niwe uri imbere mu bagabo aho afite amajwi 9 208 mu majwi 23.565 y’igiteranyo cyose cy’amajwi y’abahatanye mu cyiciro cy’umugabo wahize abandi. Aya majwi ahwanye na 4.713.000 Frw. Ni mu gihe mu bagore Uwamahoro Antoinnette yanikiye bagenzi be aho afite amajwi 14.374 mu 31.415 y’abamaze gutora muri iki cyiciro bose. Aya majwi y’abamaze gutora mu cyiciro cy’abagore anagana na 6.283.000 Frw.

Aya yose uyateranyije uhita ko amafaranga amaze gutangwa n’abari gutora angana na 10.996.000 Frw.

Mashariki Film Festival yatangiye ku wa 22 Ugushyingo, izasozwa ku wa 29 Ugushyingo 2025. Hari gukorerwamo ibikorwa bitandukanye birimo gutanga amahugurwa, kwerekana filime zitandukanye ndetse rikazasozwa hatangwa ibihembo.

Ushaka kugira uwo uha amahirwe muri iki cyiciro cya ‘Best Actor & Actress(People’s Choice) wakanda hano https://watch.rw/voting/mashariki-film-festival-people-choice-award

Uyu mwaka iserukiramuco rya Mashariki riri kubera ahantu hatandukanye hazerekanirwa filime. Muri aho harimo muri Serena Hotel bazakoreramo iminsi ibiri, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, Norrsken naho bazakorera iminsi itatu mu bikorwa byo kwerekana filime n’amahugurwa. Ku wa 29 Ugushyingo 2025 azaba ari umunsi wo gusoza iserukiramuco nabwo ibi birori bikazabera muri Serena Hotel.

Uwamahoro Antoinette uzwi nka Intare y'Ingore arayoboye mu bagore
Tuyisenge Aime Valens wamamaye muri filime zirimo The Bishop’s Family arayoboye mu bagabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages