Abahanzi batandukanye bo mu Rwanda bari inshuti na Radio bakoze igitaramo cyo kumwibuka no kwihiza umurage yasize ku Isi nk’umuhanzi wafatwaga nk’icyitegererezo cya benshi.

Icyo gitaramo cyabereye mu kabyiniro kitwa Wakanda Villa kitabirwa n’abahanzi barimo Dj Pius wakoranye cyane na Radio, Uncle Austin biganye, Tom Close, Safi Madiba, Sintex n’abandi batandukanye. Indirimbo zose baririmbye ni izumvikanamo ijwi ry’umugabo.

Mu Kiganiro IGIHE yagiranye na DJ Pius wagize uruhare runini mu itegurwa ry’iki gitaramo, yavuze ko umuryango wa nyakwigendera Radio wamenyeshejwe iki gikorwa ndetse ko babyakiriye neza.

Yagize ati “Babyakiriye neza hari na mukuru we wagombaga kuza ariko kubera bagombaga gukora ikiriyo iwabo ntabwo byamushobokeye.”

Kwinjira muri iki gitaramo byari amafaranga ibihumbi bitanu, kandi cyaritabiriwe mu buryo bugaragara, bisobanuye ko hari umubare w’amafaranga yavuyemo.

DJ Pius yanze kuvuga icyo amafaranga yavuye muri iki gitaramo azakoreshwa gusa yemeza ko we n’abandi bahanzi bagenzi be bagiye gushaka umunsi bazasuriraho umuryango we bakanashyira indabo ku mva ye.

Yagize ati “Abahanzi twakoranye ndashaka ko twakwicara tukareba uburyo twazajya no gusura mama we, tukanashyira indabo kumva […] Nta bintu by’amafaranga nshaka kuvugaho kuko n’ikindi gihe iyo twagiye kumusura ntabwo tubibabwira.”

Muri iyi minsi umuryango wa Radio ntumeranye neza na bamwe mu bahanzi barimo na Weasel baririmbanaga mu itsinda rya Good Life, aho babashinja gukoresha ibihangano by’umwana wabo mu nyungu zabo bwite nta burenganzira babifitiye.

Weasel aherutse kwikoma Liliane Mbabazi wabyaranye na Radio amushinja kumubuza gukoresha ibihangano nyamara barafatanyije urugendo rwa muzika kugeza ashizemo umwuka.

DJ Pius avuga ko bateganya gusura umuryango wa Radio ariko ku by'amafaranga yaruciye ararumira
DJ Pius avuga ko bateganya gusura umuryango wa Radio ariko ku by'amafaranga yaruciye ararumira
Radio yakorewe igitaramo cyo kumwibuka nyuma y'umwaka umwe yitabye Imana
Radio yakorewe igitaramo cyo kumwibuka nyuma y'umwaka umwe yitabye Imana