Ni igitaramo cyari cyatumiwemo abanyarwenya babiri baturutse muri Uganda barimo Teacher Mpamire na Dr. Hilary Okello biyongeragaho Ambasaderi w’abakonsomateri na benshi mu bazamukiye muri ibi bitaramo bya Gen-Z Comedy.
Iki gitaramo cyari cyanatumiwemo Massamba Intore wagombaga kuganiriza urubyiruko rwagikoraniyemo.
Ubusanzwe iki gitaramo kibera mu ihema ryakira abantu babarirwa hagati ya 1500-2000 icyakora mu ijoro ryakeye hari hakubise huzuye ku buryo kubona aho umuntu atera agatebe byari ingorane zikomeye.
Mu kiganiro na IGIHE, Fally Merci yavuze ko ari ibintu bishimishije uburyo abantu bakomeje kugaragaza urukundo bakunda ibitaramo byo gusetsa bya ‘Gen-Z Comedy’ ahamya ko ibi ari byo bibatera imbaraga zo gukora cyane.
Ati “Biba ari ibintu bishimishije, buri wese ntekereza ko yakwishimira gutegura igitaramo nk’iki kikitabirwa kuri uru rwego. Ibi ni byo bidutera imbaraga zo gukora cyane ngo tutazabatenguha.”
Ku rundi ruhande, Fally Merci yavuze ko mu by’ukuri ubwitabire bw’iki gitaramo bwamushimishije, asaba abantu kujya bagura amatike kare mu rwego rwo kwirinda umuvundo ku muryango ndetse anabasaba kujya bahagerera igihe kuko uwatinze hari igihe ahura n’ikibazo cyo kubura aho yicara.
Ibitaramo bya Gen-Z Comedy biba kabiri mu kwezi, buri wa kane hirengejwe uwo igiherutse kiba cyarabereyeho.
Amafoto: Kasiro Claude



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!