Umwiherero uri kubera kuri Golden Tulip Hotel mu Mujyi wa Nyamata, watangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2018.
Abakobwa bose uko ari 20, buri wese afite intego yo gutsinda uhereye ku bizimini byanditse n’indi mikoro bazahabwa mu mwiherero. Mu byo bigishwa umunsi ku wundi harimo amasomo abategura byimbitse ku byerekeye kumenya umuco, ubumenyi bw’Isi, amateka y’u Rwanda, ubukungu, kwihangira imirimo, kumenya guhanga udushya n’ibindi bitandukanye.
Mu minsi bamaze mu mwiherero, banitabiriye ibikorwa by’imyidagaduro birimo kureba imikino iherutse kuba kuwa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2018, Rayon Sports ikina na Lydia Ludic y’i Burundi. Undi wabaye ku Cyumweru, tariki 11 Gashyantare 2018 aho APR FC yakiriye Anse Réunion FC yo mu Birwa bya Seychelles.
Ibyo bamaze kwigishwa kugeza ubu, birimo kumenya indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, uruhare rw’umugore mu rugamba rwo kwibihora ndetse ubu batangiye gushyirwa mu matsinda bakigishwa kumenya kuvugira mu ruhame no gusobanura imishinga yabo.
Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda rizasozwa ku itariki ya 24 Gashyantare 2018, ibirori bizabera muri Kigali Convention Centre.
Umutoniwase Paula
Umutoniwase Anastasie
Ingabire Divine
Uwase Fiona
Umuhire Rebecca
Umutoni Charlotte
Umunyana Shanitah
Ishimwe Noriella
Nzakorerimana Gloria
Irebe Natacha Ursule
Dushimimana Lydia
Umuhoza Karen
Uwonkunda Belinda
Ingabire Belinda
Uwase Ndahiro Liliane
Munyana Shemsa
Irakoze Vanessa
Mushambokazi Jordan
Iradukunda Liliane
Uwineza Solange
Amafoto: Moses Niyonzima



















TANGA IGITEKEREZO