Abakiriye agakiza ni bo baririmba ngo ‘Mana ukura ku cyavu ukicazanya n’ibikomangangoma, nta wakwiringiye ngo akorwe n’isoni cyangwa ngo yikorere amaboko, kukumenya nibwo bwenge, kugutunga nibwo buzima...’
Benshi mu bahanzi nyarwanda batangiye umuziki bigoranye, bamwe kwihanganira gukora bapfundikanya birabananira bawuvamo ariko abiringiye imbaraga z’Imana babinyujije mu mpano zabo ubu bafite ishimwe rikomeye ku mitima yabo kubera intera ikomeye bamaze kugeraho babikesha umuhogo, gukirigita gitari n’ibindi bicurangisho bitandukanye.
Menshi muri aya mafoto mwakusanyirijwe na IGIHE, aragaragaza uko bamwe mu bahanzi nyarwanda bari bameze mu myaka yatambutse guhera muri 2008 ari nabwo benshi batangiye umuziki kugeza muri 2010 ubwo icyitwa Showbiz cyari kiryoshye kubera amakuru yavugwaga ku bahanzi n’ibyamamare mu Rwanda.
Amafoto: Nsanzabera JP.


















TANGA IGITEKEREZO