Umuhango wo guhana isezerano hagati ya Kamichi n’umukunzi we wabereye mu Mujyi wa Knoxville[aho Kamichi aba] muri Leta ya Tennessee ku wa 8 Kamena 2018.
Kamichi yarushinganye n’umukobwa[utifuza ko imyirondoro ye ijya mu itangazamakuru] nyuma y’imyaka ine yari amaze yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibyerekeye urukundo rwa Kamichi n’umukunzi we ntibyashyizwe mu itangazamakuru ndetse no ku munsi wo guhana isezerano byamenyeshejwe inshuti za hafi gusa ku mpande zombi.
Kamichi wabwiye IGIHE ko gusezerana imbere y’Imana bizaba kuwa 14 Gashyantare 2019, yumbikanisha ko ‘ubuzima bwe bwahindutse bityo ko atari byiza gusakaza ibyerekeye urugo rwe mu binyamakuru’.
Iyo umubajije byinshi ku byerekeye urukundo rwe n’uyu mukobwa ahanini ahita agusaba ko mwaganira ku mishinga mishya ari gukora mu muziki izabimburirwa na album nshya ari gukora abifashijwemo na Producer Lick Lick umufasha muri Momusic.
Kamichi ntiyavuzwe cyane mu nkuru zerekeye urukundo, umukobwa uzwi cyane bakundanye ni Umunyamerikakazi Emely Dubois gusa batandukanye mbere gato y’uko yerekeza muri Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO