Abakobwa batoranyijwe mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali bagera kuri 35, batoranyijwe harebwe ingingo eshatu z’ingenzi zirimo ubwiza, ubuhanga ndetse n’umuco wa buri mukobwa.
Aba uko ari 35 batangiye gutorwa biciye kuri telefone aho ushaka guha amahirwe umukandida ajya ahandikirwa ubutumwa bugufi kuri telefone akandika jambo Miss ugasiga akanya ukandika umubare uranga umukobwa ubundi ukohereza kuri 7333 ; itora ryatangiye ku Cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2018.
Mu mibare y’ibanze iherutse gusohorwa na Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda yagaragaza ko uwitwa Mushambokazi Jordan wiyamamarije mu Ntara y’Amajyepfo ari we uri imbere gusa itora riracyakomeje.
Ibizava mu bikorwa byo gutanga amajwi ku bakobwa 35 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bizahuzwa n’amanota bazahabwa mu ijonjora rindi ritegerejwe ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Gashyantare 2018, rizatoranya abakobwa 20 bazajyanwa mu mwiherero uzatangira ku wa 10 Gashyantare 2018.
Nyuma y’uwo mwiherero w’ibyumweru bibiri abakobwa bazungukiramo amasomo atandukanye, bazawuvamo haba ibirori nyamukuru bizasiga hamenyekanye Nyampinga mushya w’u Rwanda, uzatorwa mu birori bikomeye bizabera muri Kigali Convention Centre ku itariki ya 24 Gashyantare 2018.
Rwanda Inspiration Back Up ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo igeze kure imyiteguro y’ibirori bikomeye byo gutoranya abakobwa 20 bazajya gukora umwiherero.
Ibi birori bizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2018, i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu[5000frw] mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi bibiri[2000frw] mu myanya isanzwe.
– Umunyana Shanitah
– Umutoni Belise
– Uwankunda Belinda
– Umwali Lindah
– Irakoze Vanessa
– Mushambokazi Jordan
– Iradukunda Liliane
– Neema Nina
– Kayirebwa Marie Paul
– Usanase Shamim Irene
– Ingabire Belinda
– Uwineza Solange
– Uwase Ndahiro Liliane
– Munyana Shemsa
– Nzakorerimana Gloria
– Teta Shalon
– Ikirezi Mpore Marie Wivine
– Gacukuzi Belyse
– Ishimwe Belly Stecy
– Umuhoza Linda
– Irebe Natacha Ursule
– Ishimwe Noriella
– Dushimimana Lydia
– Umutoni Charlotte
– Uwimbabazi Alliance
– Umutoniwase Paula
– Bampire Diane
– Umuhire Rebecca
– Uwase Fiona
– Uwase Teta Anita
– Umutoniwase Anastasie
– Umuhioza Karen
– Isimbi Chanelle
Ingabire Divine
– Umutoni Fidela
Amafoto: Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO