Akiwacu Colombe ari muri Pologne aho yitabiriye irushanwa Mpuzamahanga rya Miss Supranational umwaka wa 2016, ahagarariye u Rwanda nyuma ya Sonia Gisa agiyeyo mu mwaka wa 2015.
Miss Akiwacu Colombe na bagenzi be 70 bahataniye iri kamba batangiye irushanwa kuwa 18 Ugushyingo 2016. Aba bakobwa babanje kuba iminsi mike mu Mujyi wa Warsaw nyuma bahita bimukira muri Rapubulika ya Slovakia iri mu majyepfo ya Pologne ari naho byinshi mu bireba irushanwa byabereye.
Kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2016 abakobwa bose uko ari 71 basubiye muri Pologne kujya kwitegura ibirori bisoza irushanwa, bavuye muri Slovakia bamaze kubazwa n’akanama nkemurampaka hasuzumwa ubumenyi bwa buri mukobwa.
Aya manota azongeranywa n’atangwa n’abakurikirana irushanwa kuri internet, ibi ni nabyo bizahesha umukobwa kwisanga muri 25 ba mbere bazavamo Miss Supranational 2016.
Akiwacu Colombe na bagenzi be bagisubira muri Pologne hahise hatangizwa itora ryo kuri internet, umukobwa uzagira ufite ifoto izakundwa na benshi[Likes] azahita yinjira mu ba mbere bazatoranywamo Nyampinga.
Miss Akiwacu Colombe na mugenzi we wo muri Nigeria
Ni ku nshuro ya Gatanu u Rwanda rugiye kwitabira Miss Supranational, muri 2012 hagiyeyo Uwamahoro Yvonne, Miss Mutesi Aurore[2013], Umwali Neema Larissa [2014], Gisa Sonia[2015] na Akiwacu Colombe[2016].
Miss Supranational izasozwa kuwa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2016 ahitwa Krynica-Zdrój muri Pologne [Poland]. Abategura iri rushanwa batangaje ko rizajya ryerekanwa kuri televiziyo mu bihugu 120 byo ku Isi.
Miss Albania, Geljana ElmassllariMiss Argentina, Wanessa Emiliana De AlmeidaMiss Australia, Silka KurzakMiss Beralus, Polina PimahinaMiss Belgique, Amina SerroukhMiss Bolvia, Yesenia BarrientosMiss Brazil, Cloris Ioanna JungesMiss Canada, Hanna BegovicMiss Chile, Maria Trinidad Rendic MunizagaMiss China, Xuan HuangMiss Colombia, Lorena de LimaMiss Costa Rica, Paola ChaconMiss Croatia, Petra BojicMiss Czech Republic, Michaela HavovaMiss Denmark, Malene SorensenMiss Ecuador, Maria Isabel PineyroMiss Egypt, Manet MahmoundMiss El Salvador, Lisventh InterianoMiss England, Angelina KaliMiss Ethiopia, Misker KassahunMiss France, Pernodet OceaneMiss Germany, Anja-Vanessa PeterMiss GIBRALTAR, Aisha Ben YahyaMiss GUADELOUPE, Jenifer GeranMiss GUYANA Jaleesa Mar-Chell PeterkinMiss HAITI Jean ChrystelleMiss HUNGARY Korinna KocsisMiss INDIA Srinidhi ShettyMiss INDONESIA Intan AletrinoMiss JAMAICA Olivia DwyerMiss JAPAN Risa NagashimaMiss KOREA Dasol LeeMiss KOSOVO Elina BerdicaMiss MACAU Alicia UngMiss MALASIA Julylen Liew GizelleMiss MALTA Dajana LaketicMiss MAURITIUS Ambika CallychurnMiss MEXICO Cynthia de la VegaMiss MONGOLIA Britta Battogtokh BuyantogtokhMiss MYANMAR Swe Zin HtetMiss NEPAL Pooja ShresthaMiss NETHERLANDS Milenka JanssenMiss NIGERIA Adaeze ObasiMiss PANAMA Leydis Maybeth GonzalezMiss PARAGUAY Viviana FlorentinMiss PERU Silvana Vasquez MonierMiss PHILIPPINES Joanna EdenMiss POLAND Ewa MielnickaMiss PORTUGAL Linda CardosoMiss PUERTO RICO Velmary CabassaMiss ROMANIA Sinziana SirghiMiss RUSSIA Vlada GritsenkoMiss RWANDA Colombe AkiwacuMiss SCOTLAND Angel CollinsMiss SINGAPORE Chloe XuMiss SLOVAK REPUBLIC Lenka TekeljakovaMiss SOUTH AFRICA Talitha BothmaMiss SPAIN Estilbe Hernandez AfonsoMiss SRI LANKA Ornella M.J.GunesekereMiss SURINAME Jaleesa PigotMiss SWEDEN Moa JohanderssonMiss SWITZERLAND Nadine ObersonMiss THAILAND Chatchadaporn KimakornMiss TRINIDAD AND TOBAGO Lia Djemila RossMiss TURKEY Damla FiganMiss UKRAINE Lenna AnastasiiaMiss USA Alexis SherrillMiss VENEZUELA Valeria VespoliMiss VIETNAM Kha TrangMiss WALES Joey Staerkle
Ibitekerezo 0