Miss Rwanda uyu mwaka ihataniwe n’abakobwa 20, ubu bari kurushanwa biciye mu itora rikorerwa kuri telefone. Umukobwa uzaba uwa mbere mu gutorwa cyane azahita abona amahirwe yo kujya muri batanu bazavamo Nyampinga.
Aba bakobwa bamaze igihe bifotoza bambaye impuzankano iranga irushanwa rya Miss Rwanda; bakunze kugaragara bambaye imipira yirabura iriho ibirango haba iby'abaterankunga n'abategura irushanwa gusa mbere y'uko icyumweru cya mbere gisozwa bifotoje buri wese mu mwambaro we bwite yihitiyemo mu kugaragaza uko baberwa n'amafoto.
Ibarura ry’amajwi riheruka gutangazwa kuwa Gatanu w’iki cyumweru rigaragaza ko Uwase Ndahiro Liliane ari we ukomeje kuza imbere mu majwi aho amaze gutorwa inshuro zirenga ibihumbi makumyabiri. Irebe Natacha Ursule aramurya isataburenge ku buryo habaye intege nke mu batora Liliane uyu yahita yicara ku mwanya wa mbere.
Abakobwa bamaze igihe batozwa ibintu bitandukanye birimo kumenya kubyina Kinyarwanda no guceza mu buryo bugezweho, intambuko no gukimbagira biranga Nyampinga, bize kuvugira mu ruhame n’ibindi bitandukanye.

Aba bakobwa kandi bigishijwe n’intumwa zaturutse muri Minisiteri y’Umuco, Minisiteri y’Ingabo, Minisitiri w’Urubyiruko na we aherutse kubasura abaganiriza ku ruhare rwabo mu iterambere ry’u Rwanda.
Igikorwa gikomeye baheruka gukora ni aho kuri uyu wa Gatanu basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Miss Rwanda azatorwa kuwa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2018 mu birori bizabera muri Kigali Convention Centre.
Iradukunda Liliane


Umuhire Rebecca


Ishimwe Noriella


Uwase Ndahiro Liliane


Umuhoza Karen


Dushimimana Lydia


Uwineza Solange


Mushambokazi Jordan


Umutoni Charlotte


Irebe Natacha Ursule


Uwase Fiona


Umutoniwase Paula


Umunyana Shanitah


Irakoze Vanessa


Ingabire Belinda


Munyana Shemsa


Ingabire Divine


Nzakorerimana Gloria


Umutoniwase Anastasie


Uwonkunda Belinda



Ibitekerezo 0