U Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa inshuro eshatu. Mu 2016 hagiyeho Mutesi Jolly, 2017 hagenda Iradukunda Elsa, ubu ruhagarariwe na Iradukunda Liliane.
Iri rushanwa riri kubera ahitwa Sanya mu Ntara ya Hainan mu Bushinwa. Abahatana bagezeyo ku wa 9 Ugushyingo 2018, mu gihe uzegukana irushanwa agasimbura Umuhindekazi ‘Manushi Chhillar’ azamenyekana ku wa 8 Ukuboza 2018.
Iradukunda mu kiganiro yahaye IGIHE ubwo yerekezaga muri iri rushanwa yavuze ko afite icyizere cyo kwitwara neza kuko yujuje byose bisabwa ngo umukobwa yegukane ikamba.
Icyo gihe yagize ati “Mu mihigo mfite harimo kuzana ikamba mu Rwanda kuko ntabwo ngiye by’umurimbo ahubwo ngiye guhatana. Intwaro nitwaje ni uburyo Abanyarwanda banshyigikiye kuko nibyo bizantera gukora cyane.”
Kugeza ubu irushanwa ntabwo riragera ahakomeye, ibikorwa abakobwa bahatanye baherutse gukorerwa ni ugutambagizwa mu Mujyi wa Sanya bacumbitsemo no gusura ibice bitandukanye nyaburanga byo muri ako gace.
Muri iri rushanwa igice abakobwa bose batangiriyeho ni icya ‘Head to head challenge’ aho buri wese azerekana ubuhanga mu buryo avuga ashize amanga ari mu bandi.
Iradukunda Liliane ari mu itsinda rya cyenda.



















TANGA IGITEKEREZO