00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto y’abakobwa bahatanye na Iradukunda muri Miss World

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 November 2018 saa 08:26
Yasuwe :

Irushanwa ry’ubwiza rya Miss World riri kuba ku nshuro yaryo ya 68, rihurije hamwe abakobwa 121 baturutse mu mpande zitandukanye z’Isi.

U Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa inshuro eshatu. Mu 2016 hagiyeho Mutesi Jolly, 2017 hagenda Iradukunda Elsa, ubu ruhagarariwe na Iradukunda Liliane.

Iri rushanwa riri kubera ahitwa Sanya mu Ntara ya Hainan mu Bushinwa. Abahatana bagezeyo ku wa 9 Ugushyingo 2018, mu gihe uzegukana irushanwa agasimbura Umuhindekazi ‘Manushi Chhillar’ azamenyekana ku wa 8 Ukuboza 2018.

Iradukunda mu kiganiro yahaye IGIHE ubwo yerekezaga muri iri rushanwa yavuze ko afite icyizere cyo kwitwara neza kuko yujuje byose bisabwa ngo umukobwa yegukane ikamba.

Icyo gihe yagize ati “Mu mihigo mfite harimo kuzana ikamba mu Rwanda kuko ntabwo ngiye by’umurimbo ahubwo ngiye guhatana. Intwaro nitwaje ni uburyo Abanyarwanda banshyigikiye kuko nibyo bizantera gukora cyane.”

Kugeza ubu irushanwa ntabwo riragera ahakomeye, ibikorwa abakobwa bahatanye baherutse gukorerwa ni ugutambagizwa mu Mujyi wa Sanya bacumbitsemo no gusura ibice bitandukanye nyaburanga byo muri ako gace.

Muri iri rushanwa igice abakobwa bose batangiriyeho ni icya ‘Head to head challenge’ aho buri wese azerekana ubuhanga mu buryo avuga ashize amanga ari mu bandi.

Iradukunda Liliane ari mu itsinda rya cyenda.

Iradukunda Liliane uhagarariye u Rwanda
Agata Biernat uhagarariye Pologne
Aimee Caroline Nseke wa Cameroun
Amaia Izar uhagarariye Espagne muri iri rushanwa
Aïssatou Filly uhagarariye Senegal
Alisha Cowie uhagarariye u Bwongereza
Alya Nurshabrina wa Indonesia
Ambika Ramraj wa Guyana
Anahi Hormazabal Garay wa Chile
Andriánna Fiakká uhagarariye Chypre muri iri rushanwa
Angeline Flor Pua uhagarariye u Bubiligi
Anita Ukah uhagarariye Nigeria
Anne Murielle Ravina w'Ibirwa bya Maurice
Anukreethy Vas uhagarariye u Buhinde
Aoife O'Sullivan uhagarariye Ireland
Arena Zeynalyan uhagarariye Armenia
Ashley Lashley userukiye Barbados muri iri rushanwa
Umukobwa witwa Bo Ah Cho ahagarariye Korea
Uhagarariye Bosnia na Herzegovina yitwa Anđela Paleksić
Bethany Harris uhagarariye Pays de Galles
Belinda Potts ahagarariye Zimbabwe
Cassandra Lopes Monteiro wa Luxembourg
Brinique Gibson wa Bahamas
Carla Rodrigues De Flaviis wa Portugal
Botswana ihagarariwe na Moitshepi Elias
Dayana Sabillón wo muri Honduras
Clarisse Uribe ahagarariye Peru
Enkhriimaa Erdenebaatar wa Mongolia
Dominika Grecová uhagarariye Slovakia
Equateur ihagarariwe na Nicol Ocles
Dayanara Martínez wa Puerto Rico
Finali Galaiya uhagarariye Kenya
Gianna Sgambelluri wa Guam
Haifa Ghedir wa Tunisia
Erla Alexandra Ólafsdóttir uhagarariye Iceland
Ivana Trišić ahagarariye Serbia
Ivana Mudnić Dujmina wa Croatia
Han Thi wa Myanmar
Izabela Ion uhagarariye Autriche
Jalyssa Arthurs uhagarariye Ibirwa bya Belize
Jannatul Ferdous Oishee wa Bangladesh
Jenny Lappalainen wa Finland
Jessica Tyson uhagarariye Nouvelle-Zélande
Kalina Miteva wa Bulgaria
Kadijah Robinson wa Jamaica
Jéssica Carvalho yaserukiye Brazil muri Miss World
Kelsie Woodman Bodden uhagarariye Ibirwa bya Cayman
Katarina Rodriguez wa Philippines
Kateřina Kasanová wa Repubulika ya Tchèque
Kanako Date uhagarariye u Buyapani
Lara Kalanj uhagarariye Slovenia
Larissa Ping wa Malaysia
Larissa Segarel wa Martinique
Leonie Hesselink uhagarariye u Buholandi
Linzi McLelland wa Ecosse
Mao Peirui wo mu Bushinwa
Maquenna Gaiarín wa Paraguay
Maria Lepida w'u Bugereki
Maria Vasilevich wa Beralus
Marisa Paige Butler uhagarariye USA
Miantsa Randriambelonoro uhagarariye Madagascar
Vanessa Ponce wa Mexique
Taqiyyah Francis uhagarariye Antigua na Barbuda
Hanna Begovic uhagarariye Canada
Uhagarariye Colombia yitwa Laura Osorio Hoyos
Denise Romero uhagarariye Repubulika y'Abadominikani
Metzi Gabriela Solano wa El Salvador
Christine Annabelle Keller w'u Budage
Uhagarariye Gibraltar yitwa Star Isabel Farrugia
Morgane Thérésine wa Guadeloupe
Uhagarariye Laos ni uyu mukobwa witwa Kadoumphet Xaiyavong
Liban ihagarariwe na Mira Al-Toufaily
Maria Ellul ni we uhagarariye Malta
Andrea Szarvas ahagarariye Hongrie
Leonila Guz uhagarariye Ukraine
Solaris Barba wa Panama
Florence Thompson wa Sudani y'Epfo
Shrinkhala Khatiwada wa Nepal
Montenegro ihagarariwe na Natalija Glušcević
Mony Helal wa Misiri
Musa Kalaluka uhagarariye Zambia
Nadia Gyi wa Sri Lanka
Natalya Stroeva uhagarariye u Burusiya
Nazira Colastica wa Curaçao
Nelma Ferreira uhagagarariye Angola
Nana Ama Benson wa Ghana
Nia Tsivtsivadze wa Georgia
Nihed Markria uhagarariye Algeria
Nikita Preka uhagarariye Albania
Katharine Walker wa Ireland y'Epfo
Reihana Koteka-Wiki w'Ibirwa bya Cooks
Rethabile Thaathaa wa Lesotho
Pichapa Limsnukan wa Thailand
Nunzia Amato w'u Butaliyani
Rubiato Nhamajo wa Guinea-Bissau
Sarah Laura Tucker wa Sierra Leone
Sevval Sahin wa Turikiya
Silvia Adjomo Ndong wa Guinée équatoriale
Soliyana Abayneh uhagarariye Ethiopia
Stephie Morency wa Haiti
Tamara Zareţcaia wa Moldova
Tara Jensen wa Denmark
Taylah Cannon wa Australia
Thulisa Keyi wa Afurika y'Epfo
Trần Tiểu Vy wa Vietnam
Trinidad and Tobago ihagarariwe na Ysabel Bisnath
Vanessa Vargas Gonzales wa Bolivia
Vanessa Vargas wa Bolivia
Veruska Ljubisavljević uhagarariye Venezuela
Victoria Soto wa Argentine
Yadali Thomas Santos wa Virgin Island
Vanessa Peh wa Singapore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages