Ni ijonjora ryabaye kuri uyu wa 16 Ukuboza 2018 mu Karere ka Rubavu. Aha niho havuye Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane ndetse uretse kuba hafatwa nk’agace kihariye mu kugira abanyempano mu buryo butandukanye abenshi bahakundira ko haba n’amahumbezi yihariye.
Hiyandikishije abakobwa 17 ariko 13 nibo bujuje ibisabwa, banyura imbere y’akanama nkemurampaka kagizwe na Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, Iradukunda Michelle witabiriye Miss Rwanda 2009 akanaza muri batanu ba mbere ndetse na Uwase Marie France.
Mu gutanga amanota, ubwiza bwari bufite 30%, ibitekerezo umukobwa yagaragaje bikagira 40% naho uburyo yigaragaje imbere y’abakemurampaka bikagira 30%.
Hakomeje abakobwa batandatu barimo Uwimana Triphine Mucyo (No 2), Mutoni Deborah (No 11), Igihozo Mireille (No 6), Uwase Aisha (No 12), Tuyishime Vanessa (No 9) na Mwiseneza Josiane (No 1).
Mu bintu byatunguranye kuri iyi nshuro, ni uyu Mwiseneza Josiane w’imyaka 23 waturutse i Rubengera mu karere ka Karongi akagera mu Mujyi wa Rubavu, aho yaturutse n’amaguru yerekeza i Nyamyumba ahaberaga ijonjora, mu rugendo rw’ibilometero bisaga 10.
Basanze yujuje ibisabwa ndetse atombola nimero ya mbere, abimburira abandi kunyura imbere y’abakemurampaka. Bitandukanye na bagenzi be, we ikanzu yakoranye urugendo ni nayo yagumanye mu kwiyerekana.
Byabaye amahire kuko izina rye ryasomwe ari irya gatandatu mu bakobwa bagomba guhagararira Intara y’Iburengerazuba muri Miss Rwanda 2019.
Nyuma y’I Rubavu, ku wa 22 Ukuboza 2018 ijonjora rizakomereza i Huye mu Ntara y’Amajyepfo, ryerekeze i Kayonza mu Burasirazuba ku wa 23 Ukuboza 2018 naho mu Mujyi wa Kigali rizaba ku wa 29 Ukuboza 2018.
Abazagera mu cyiciro cya nyuma bazamenyekana ku wa 5 Mutarama 2019, naho Miss Rwanda mushya amenyekane ku wa 26 Mutarama 2019.



















Amafoto Niyonzima Moise




Ibitekerezo 0