Jay D na bagenzi be bamaze icyumweru muri Nigeria ndetse kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ugushyingo 2017 bagomba guhura n’akanama nkemurampaka mu ibazwa ry’ibanze.
Umunyamideli waserukiye u Rwanda ahatanye n’abasore bigaragara ko bubatse umubiri hashingiwe ku mafoto yasohowe n’ubuyobozi bwa Mister Africa International. Nubwo irushanwa ritaragera ku musozo, Jay D avuga ko ‘yizeye gutsinda’.
Ayotunde Fabanmo uyobora House of Twitch itegura Mister Africa International yabwiye ikinyamakuru Vanguard cyo muri Nigeria ko umusore uzahiga abandi azahabwa igihembo gikuru cyo gukora ibikorwa byo kwamamaza bizaherekezwa n’umushahara w’amadolari 5000, amatike y’indege yo gutembera mu bihugu bibiri yihitiyemo muri Afurika no kwambikwa mu buryo bugezweho mu gihe cy’umwaka wose.
U Rwanda rwaherukaga guserukirwa muri 2015 na Turahirwa Moses wabaye Igisonga cya mbere cya Rudasumbwa wa Afurika, icyo gihe hatsinze uwitwa Akol Dok wo muri Sudani y’Epfo.
Jay D yavuze ko amahirwe yo gutorerwa guserukira u Rwanda muri Mister Africa International yayabonye biturutse mu birori yitabiriye mu mwaka ushize byitwa Nigeria Men’s Fashion byabereye muri Lagos akabengukwa n’abategura irushanwa ritoranya rudasumbwa ku mugabane nyuma bakamwandikira bamusaba kuryitabira.
Ibirori byo gutora Rudasumbwa wa Afurika bizaba kuwa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2017 kuri Best Western Hotel mu Mujyi wa Lagos.
Amwe mu mafoto ya Jay D waserukiye u Rwanda



















TANGA IGITEKEREZO