00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto y’imyambaro 85 yihariye abakobwa berekanye muri Miss Earth

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 31 October 2017 saa 08:12
Yasuwe :

Abakobwa bashakishwamo uzambikwa ikamba rya Miss Earth bakoze ibirori byo kwerekana imyambarire yihariye buri wese mu gihugu cye ndetse hatangwa ibihembo ku bagaragaje umwihariko.

Uwase Hirwa Honorine waserukiye u Rwanda muri iri rushanwa riri kubera muri Philippines ntiyabashije kubona igihembo mu cyiciro cya National Costume Competition [mu kwerekana imyambaro iranga umuco wa buri gihugu] ndetse no mu bindi byiciro bine byahembwe ntiyabonetse mu bitwaye neza.

Ibirori bya National Costume Competition byabereye kuri Century Park Hotel Manila mu Mujyi wa Manila ndetse bisozwa n’umuhango wo gutanga ibihembo mu byiciro binyuranye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2017.

Umuhango watangiye ku isaha ya saa mbili z’ijoro[ku isaha ya Manila; byari saa munani z’amanywa i Kigali] abakobwa bose uko ari 85 bahataniye Miss Earth biyerekanye buri wese mu mwambaro uranga umuco w’igihugu cye.

Mu kwiyerekana, Miss Uwase Hirwa Honorine [Igisabo] yaje yambaye umukenyero ujya gusa na kati ku mutwe yitamiriza akantu gashushe nk’urugori. Mu cyiciro cyo guhemba aberekanye imyenda idasanzwe yabuze amanota.

Abakobwa biyerekanaga mu byiciro hakurikijwe imigabane buri wese aturukamo, habanje abo muri Amerika y’Epfo n’iya Ruguru, hakurikizaho abo muri Europe, Aziya na Oceania hanyuma hasoza abahagarariye ibihugu bya Afurika.

Muri iki cyiciro abo muri Afurika bahawe imidari ya ni Nyampinga wa Cameroon wahawe uwa umudari wa Bronze, uwa Angola wahawe umudari wa silver ndetse na Nyampinga wa Ghana wahawe uwa zahabu.

Muri iyi myiyereko hanatangiwemo ibindi bihembo birimo icya Miss Photogenic, Miss Friendship, abagaragaje imyenda idasanzwe, Miss Earth Worrior ndetse hanatanzwe igihembo cya Best Eco-Video ku bakobwa berekanye video nziza y’umushinga wo kwita ku bidukikije.

Ibihembo ku bakobwa bazi kubana neza n’abandi [Miss Friendship] byatanzwe bakurikije ibyiciro bitatu bagabanyijwemo. Mu cyiciro cya gatatu ari nacyo Hirwa Honorine yarimo hahembwe uhagarariye u Buhinde, Switzerland ndetse na Nyampinga wa Tonga.

Nyampinga wa Vietnam yahawe igihembo cya Miss Earth Worrior ku bw’umushinga wahize iyindi mu kubungabunga ikirere no kwita ku bidukikije. Uyu mukobwa kandi ni we wagize amanota menshi mu matora ya Nyampinga uryoshya amafoto kurusha abandi. Yagize amajwi 5,374, 967 uteranyije ayavuye kuri Twitter, Facebook na Instagram.

Buri mukobwa yerekanaga imyambarire yihariye mu muco w'igihugu cye

Abakobwa berekanye video zisobanura imishinga yabo zigahiga izindi harimo Nyampinga wa Cameroon[yahawe umudali wa Bronze], uwa Mongolia [yahawe umudali wa Silver] ndetse na Nyampinga Puerto Rico nawe wahawe umudali wa zahabu.

Miss Earth azamenyekana ku wa 4 Ugushyingo 2017 mu birori bizabera ahitwa Mall of Asia Arena mu Mujyi wa Pasay.

Miss Uwase Hirwa Honorine yaserukiye u Rwanda muri Miss Earth
Nyampinga wa Tonga yahawe igihembo cya Miss Friendship
Abakobwa batatu ba mbere baryoshya amafoto [Miss Photogenic], uwa wa Vietnam ni we wabaye Miss Photogenic akurikirwa n'uwa Colombia naho uwa Gatatu aba Miss Venezuela
Umukobwa waserukiye u Buhinde na we yahawe umudali wa Miss Friendship
Miss Venezuela yabaye uwa gatatu mu baryoshya amafoto
Abakobwa berekanye video zisobanura imishinga yabo zigahiga izindi harimo Nyampinga wa Cameroon[yahawe umudali wa Bronze], uwa Mongolia [yahawe umudali wa Silver] ndetse na Nyampinga Puerto Rico nawe wahawe umudali wa zahabu.
Nyampinga wa Colombia yabaye uwa kabiri mu baryoshya amafoto
Umukobwa wo muri Vietnam yabaye uwa mbere mu bafite amafoto aryoheye ijisho
Uwa Switzerland na we yabaye Miss Friendship

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages