Abakobwa biyerekanye mu mideli itandukanye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo 2017 maze uwitwa Ugochi Ihezue waserukiye Nigeria ahigika abahataniye ikamba rya Nyampinga w’Isi bose.
Ubwo abakobwa biyerekanaga buri wese yahisemo umudeli umubereye, Iradukunda Elsa waserukiye u Rwanda yaserutse yambaye ikanzu y’umutuku wijimye. Ntiyabonetse mu batambutse neza ndetse no mu bakobwa 20 baherutse kwerekana imishinga myiza bakoze ntiyabashije kubonekamo.
Ugochi Ihezue w’imyaka 20 ni we mukobwa wa mbere muri Nigeria mu baserukiye iki gihugu ubashije kwegukana Miss World Top Model. Igihembo Ugochi yahawe cyahise kimwinjiza mu bakobwa 40 ba mbere bagomba kuzatoranywamo Nyampinga w’Isi.
Miss Thailand, Patlada Kulphaktanaphat, yabaye uwa kabiri. Miss Croatia, Tea Mlinarić aba uwa Gatatu, Miss China Guan Siyu yaje ku mwanya wa Kane.
Ibihugu 30 byaje mu myanya ya mbere harimo Bosnia &Herzegovina, Brazil, Colombia, Cote d’Ivoire, Dominican Republic, El Salvador, France, Guadeloupe, Guinea, Honduras, India, Indonesia, Israel, Kenya, Korea, Mexico, Mongolia, Montenegro, Nepal, Panama, Poland, Russia, Slovenia, Spain, Ukraine na Venezuela.
Mbere ya Ugochi Ihezue wo muri Nigeria abakobwa bamwe mu bahawe igihembo cya Miss World Top Model banagiye bahabwa ikamba rya Nyampinga w’Isi.
Mu bahawe Miss World Top Model bakanatahana ikamba harimo uwo mu Bushinwa Zhang Zhilin(2007), Ksenia Sukhinova wo mu Burusiya mu mwaka wa 2008, Megan Young wo muri Philippines mu 2013 ndetse na Mireia Lalaguna wo muri Spain wabaye Nyampinga w’Isi mu 2015.


















TANGA IGITEKEREZO