00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto ya Davis D akomeje kurikoroza

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 7 May 2023 saa 10:56
Yasuwe :

Ku mbuga nkoranyambaga, abakurikira Davis D bakomeje kugaragaza ko batunguwe bikomeye n’amafoto yabasangije, amugaragaza mu buryo budasanzwe.

Uyu muhanzi ukunze kuvugisha benshi, muri iki gihe ari kugaragara mu myambaro idasanzwe dore ko hari n’abadatinya kuyita iya gikobwa.

Hari abatekereza ko uyu muhanzi yaba yinjiye mu bijyanye no kumurika imideli, gusa we ntacyo aratangaza kuri aya mafoto ye, niba ari ikigo cy’imideli yaba ari kwamamariza.

Abakunzi b’uyu muhanzi baguye mu kantu bakibona aya mafoto, banyarukira ahatangirwa ubutumwa bagaragaza uburyo batunguwe n’imyambarire y’uyu muhanzi uri mu bagezweho muri iki gihe mu Rwanda.

Uwitwa Uwitonze yagiye ahandikirwa ibitekerezo, agira ati "Uziko wabaye agakobwa dii !."

Uwitwa Kabanyana Erica we yanditse agira ati "Shine boy wanjye, umwami w’abana reba yabaye umukobwa."

Bruce Lionz we yagize ati "Ni iki cyabaye ku bahungu bacu ? Birababaje kubona umugabo w’umunyarwanda gutya."

Jackson Manzi we yagize ati "Nonese nawe wagiye muri bya bindi byo kwanda? Sha sinkubeshye nsigaye ngukemanga."

Mukamugeni Sandrine we ati "Ndabona ufite amaguru meza."

Tariki ya 6 Mutarama 2023 nabwo uyu muhanzi yongeye kuvugisha benshi ubwo yatangazaga ko yinjiye mu bucuruzi bw’udukingirizo yise ‘D Protection’ tuzaba turiho n’ifoto ye.

‘Bad Boy’ – indirimbo nshya Davis D aheruka gushyira hanze

Ifoto ya Davis D ikomeje kwibazwaho na benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga
Kugeza ubu Davis D ntacyo aratanga kuri iyi myambarire ye
Imyambarire ya Davis D ikomeje kuvugisha benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages