00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meghan n’igikomangoma cy’u Bwongereza bakoze ubukwe bw’agatangaza (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 19 May 2018 saa 01:45
Yasuwe :

Igikomangoma Henry Harry na Meghan Markle barushinze, ibirori byabo byabereye mu Mujyi wa Windsor buhuruza ibihumbi bitabarika by’abantu baturutse mu bice byose by’Isi.

Ubukwe bwa Harry na Meghan Markle busa n’ubwihariye ibitangazamakuru byose ku Isi, ibi birori nibyo byavuzweho mu buryo budasanzwe ku mbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane ku Isi.

Ubukwe bwa Meghan Markle na Harry bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Gicurasi 2018, basezeraniye muri Chapelle yitiriwe Mutagatifu St George. Ibirori bya Meghan n’umugabo we Harry byahuruje abarenga ibihumbi ijana birimo ibyamamare n’abakomeye mu ngeri zose.

Meghan Markle yari aherekejwe n’abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze bakinanye filime; by’umwihariko nyina Doria Ragland ni we uhagarariye umuryango nyuma y’uko se Thomas Markle yananijwe n’uburwayi ntiyataha ubu bukwe.

Uyu mugore w’imyaka 36 yari afite akanyamuneza kigaragaza ku maso, ni nako byari bimeze kuri Harry wari ugaragiwe n’umuvandimwe we William. Ubwo aba bombi binjiraga muri chapel ya St George, abaturage ibihumbi bari bateraniye mu mbuga ikikije urusengero bamukomeye mu mashyi y’urufaya, ibyishimo biramurenga agacishamo agaseka cyane.

Ubwo yageraga mu kiliziya ategereje umugeni we, Harry yasaga n’udatuje ku mutima ndetse yongoreranaga kenshi na William ubundi agahengereza mu muryango asa n’unyotewe no kubona Meghan.

Ubu bukwe bwatashywe n’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II, hari kandi ibyamamare bikomeye birimo George Clooney n’umugore we, Dvid Beckham na Victoria Beckham, Idris Elba, Elton John , Serena Williams, Oprah Winfrey n’abandi benshi.

Daily Mail yatangaje ko ubukwe bwa Meghan na Harry bwatashywe n’abantu barenga gato 100,000. Ubu bukwe kandi ngo nibwo bwa mbere ibwami buhuruje imbaga ndetse bukavugwaho bidasanzwe mu mateka nyuma y’ubw’igikomangoma William warongoye Kate mu 2011, bwakurikiwe kuri televiziyo n’abarenga miliyoni 21 mu Bwongereza naho muri Amerika bageraga kuri miliyoni 23.

Meghan Markle na Harry basomaniye ku muryango w'urusengero bakimara gusezerana

Inkuru y’Igikomamgoma cy’u Bwongereza Harry na Meghan Markle yavuzweho byinshi, iby’ingenzi wamenya kuri bombi ni uko uyu mugore arushinze bwa kabiri nyuma yo gutandukana na Trevor Engelson[na we uzwi mu ruganda rwa sinema] gusa baje gutandukana mu 2011.

Meghan yatandukanye na Trevor Engelson nyuma y’uko bari bamaranye imyaka igera kuri irindwi kuko barushinganye mu 2004. Ubutane bwabo bwemejwe mu mwaka wa 2013.

Meghan ni mukuru kurusha igikomangoma Harry. Uyu mugore yavutse mu 1981 mu gihe Harry yavutse mu 1984.

Nyina wa Meghan , Doria Ragland ni umwirabura ufite amaraso avanzemo ay’abazungu ariko afatwa nk’umwirabura. Uyu mubyeyi kandi yakorewe irondaruhu inshuro nyinshi ariko akihagararaho.

Doria Ragland yashakanye na Thomas Markle babyarana umwana umweru kumbi witwa Meghan Markle[bivuze ko Meghan ari ikinege]. Ababyeyi ba Meghan batandukanye afite imyaka itandatu y’amavuko.

Meghan na Harry bari bafite ibyishimo by'ikirenga
Umwamikazi Elizabeth II n'umugabo we Phillip
Harry na Meghan bahise bagirwa Duke na Duchess b'agace ka Sussex
Ibi birori byahuruje imbaga ku nkike z'imihanda abageni banyuzemo
Meghan na Harry bakoze ubukwe bw'amateka
Harry na Meghan bakoze ubukwe bw'agatangaza, hanze y'urusengero hari imbaga ibarirwa mu bihumbi ijana
Bamaze gusezerana bagiye kwiyereka abaturage
Harry na Meghan ubwo bambikanaga impeta
Meghan na Harry basezeranye kuzabana iteka
Igikomangoma Charles, Camilla wa Cambridge, igikomangoma Andrew n'igikomangoma Beatrice ndetse na Eugenie
Musenyeri wa Canterbury ni we wasezeranyije Meghan na Harry
Meghan Markle n'umubyeyi we Doria bari mu byishimo bidasanzwe
Meghan yishimye cyane ku munsi w'ubukwe bwe
Nyuma y'uko Thomas Markle abuze imbaraga zimujyana mu Bwongereza, umukobwa we yajyanwe mu rusengero n'igikomangoma Charles
Harry na William ubwo bageraga ku rusengero
Elton John araza kuririmbira abageni mu kwiyakira
Abantu bari bakubise buzuye ku mihanda igana ku rusengero
Meghan Markle ubwo yari mu modoka yerekeza ku rusengero
Meghan Markle n'umubyeyi we Doria bari mu byishimo bidasanzwe
Igikomangoma cya York, Sarah Ferguson
Umukinnyi wa filime Tom Hardy n'umugore we
George Clooney n'umugore we
David Beckham n'umugore we batashye ubu bukwe
Meghan na nyina Doria Ragland, ubwo bari bageze kuri liveden House Hotel ku mugoroba wo ku wa Gatanu
Ubwo Meghan yari ageze ku rusengero
Meghan yari yambaye ikanzu nziza cyane
Igikomangoma Charles ubwo yari ageze ahabereye ubu bukwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages