Sonia Rolland yaherukaga mu Rwanda muri Gashyantare 2017, icyo gihe yari aje mu bikorwa byo gufasha umushinga wo gusana ibyumba by’amashuri by’ahahoze ari ikigo cy’imfubyi cyo kwa Gisimba gisigaye gifasha abana kubona uburere bw’ibanze.

Nyuma y’igihe gito yavuye mu Rwanda ajya muri Burkina Faso mu Mujyi wa Ouagadougou aho yakoreye imwe muri filime zivuga ku bihugu bya Afurika azasohora uyu mwaka zikerekanwa kuri Televiziyo mpuzamahanga Canal+ Afrique.

Mu kiganiro Sonia Rolland yagiranye na IGIHE yasobanuye ko yagiye mu Mujyi wa Rubavu kuhafatira amashusho ya filime nshya ivuga ku bukerarugendo n’ibyiza by’u Rwanda. Iyi ngo ni imwe muri filime esheshatu ari gukorera mu bihugu bya Afurika, nayo izerekanwa kuri Canal+ Afrique.

Yagize ati “Ndi mu Rwanda, ndi gutunganya filime ivuga ku Rwanda n’ubwiza bw’igihugu cyacu, izajya itambuka kuri Televiziyo Canal+Afrique. Nahisemo gukora iyi filime kuko ndi Umunyarwandakazi, muri make ni imwe muri filime esheshatu zirebana n’ibihugu bya Afurika, bambajije niba nshaka no gukora ku Rwanda ndabyemera kuko nari nsanzwe mfite indi filime ivuga ku Rwanda yitwa Rwanda : du chaos au miracle yatambutse kuri TV5 Monde.”

Yongeyeho ati “Iyi filime ndi gukora ubu irebana n’ubukerarugendo, ni njyewe Sonia uzavumbura igihugu cyitwa u Rwanda hanyuma nkerekana ibyiza by’igihugu, ibijyanye n’ubukerarugendo bugamije ubucuruzi n’ibindi byose bigenda neza, muri make nshyira imbere ibyiza by’iki gihugu.”

Mbere yo kujya i Rubavu, Sonia Rolland yabanje gusura abanyabugeni bakorera muri ‘Kurema, Kureba, Kwiga’. Mu bo yabonanye na bo harimo uwitwa Rukundo Jean Baptiste uhamaze igihe kinini ndetse unazobereye mu byo gushushanya.

Sonia Rolland waherekejwe n’itsinda rinini ry’abafata amashusho kuri Canal+ Afrique na Televiziyo TV5 Monde, yanabonanye na Miss Rwanda mushya Iradukunda Elsa na we uri mu rugendo rw’akazi mu Ntara y’Uburengerazuba.

Sonia Rolland ari gutunganya filime ivuga ku bukerarugendo
Sonia Rolland ari gutunganya filime ivuga ku bukerarugendo
Muri iyi filime mbarankuru Sonia Rolland azaba agaragaramo nk'umukerarugendo
Muri iyi filime mbarankuru Sonia Rolland azaba agaragaramo nk'umukerarugendo
Nguwo Sonia Rolland anyonga igare mu Mujyi wa Rubavu
Nguwo Sonia Rolland anyonga igare mu Mujyi wa Rubavu
Iyi filime izerekanwa kuri Canal+ Afrique
Iyi filime izerekanwa kuri Canal+ Afrique
Sonia Rolland yaganiriye na IGIHE kuri uyu wa Kane ubwo yari mu bikorwa byo gufata amashusho y'iyi filime
Sonia Rolland yaganiriye na IGIHE kuri uyu wa Kane ubwo yari mu bikorwa byo gufata amashusho y'iyi filime
Sonia Rolland ku nkombe z'ikiyaga cya Kivu kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Werurwe 2017
Sonia Rolland ku nkombe z'ikiyaga cya Kivu kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Werurwe 2017
Sonia Rolland yabonanye na Miss Rwanda mushya uri gukorera ibikorwa mu karere ka Rubavu
Sonia Rolland yabonanye na Miss Rwanda mushya uri gukorera ibikorwa mu karere ka Rubavu

Amafoto: Mukwaya Olivier