Ubu icyumweru kirenda kwihirika aba bakorwa bakoraniye hamwe, aho mu bikorwa bya buri munsi mu gihe bamazeyo habamo ibikorwa nk’imyitozo ngororamubiri, gusura ibikorwa by’abafatanyabikorwa b’irushanwa, kuganirizwa n’abantu bo mu nzego zirimo iza leta n’ibindi.
Icyumweru cya mbere nicyucura ni nabwo umukobwa wa mbere azahita asezererwa mu mwiherero, ni ukuvuga kuri iki Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019. Hazakurikiraho ko buri munsi umukobwa umwe azajya asezererwa, hakazasigaramo 15.
Mbere y’umunsi wa nyuma w’irushanwa na bo bazahabwa ikizamini kizerekana abakobwa 10 b’ubuhanga n’uburanga, bazatoranywamo Miss Rwanda 2019 mu birori bikomeye bizabera muri Intare Conference Arena ku wa 26 Mutarama 2019.
Gutanga amahirwe kuri telefoni bigiye gutangira
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu guhera saa mbiri z’ijoro ari bwo gutanga amahirwe yo kuguma mu irushanwa bitangira, binyuze mu kohereza ubutumwa bugufi.
Gutora ni ukujya muri telefoni ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika MISS, ugashyiraho nimero y’umukobwa ushaka gutora, ukohereza kuri 7333. Bizarangira kuri iki Cyumweru saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, mbere gato y’uko umukobwa wa mbere asezererwa.
Kwinjira ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa riterwa inkunga na Cogebanque bizaba ari 10 000 Frw mu myanya isanzwe, ariko abazagura itike mbere bazayibona ku 5 000 Frw; 20 000 Frw (10 000 Frw ku bazagura tike mbere) mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ameza y’abantu 10 ku 500 000 Frw ariko naho abazagura itike mbere bazagabanyirizwaho ibihumbi 100Frw.
Abazaba baguze amatike bashyiriweho imodoka zizabakura mu Mujyi wa Kigali rwagati no kuri Stade Amahoro i Remera zikaberekeza kuri Intare Conference Arena i Rusororo, zinabasubize aho bahagurukiye.








































Amafoto: Muhizi Serge




Ibitekerezo 0