Ijonjora ry’ibanze ryahereye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Mujyi wa Musanze kuwa 13 Mutarama 2018 ryasorejwe mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2018.

Abakobwa biyamamaje mu Mujyi wa Kigali baragera kuri 16 ariko akanama nkemurampaka katoranyijemo barindwi bagaragaje ubuhanga kurusha abandi.

Abatsinze ni Teta Shalon, Kayirebwa Marie Paul, Uwonkunda Belinda, Uwase Teta Anita, Ingabire Belinda, Umuhoza Karen na Umutoni Belise.

Teta Shalon, afite imyaka 20, akareshya na na metero 1.70 agapima ibiro 50

Kayirebwa Marie Paul afite imyaka 22, apima metero 1.70 n’ibiro 50

Uwonkunda Belinda, afite imyaka 22, akareshya na na metero 1.70 agapima ibiro 50

Umutoni Belise, afite imyaka 22, akareshya na na metero 1.70 agapima ibiro 51

Uwase Teta Anita, afite imyaka 18, akareshya na na metero 1.72 agapima ibiro 55

Ingabire Belinda, afite imyaka 20, akareshya na na metero 1.70 agapima ibiro 60

Umuhoza Karen, afite imyaka 19, akareshya na na metero 1.73 agapima ibiro 60

Amafoto: Niyonzima Moses