00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto yihariye y’ubukwe bwa Miss Umuhoza Sharifa

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 15 July 2018 saa 12:53
Yasuwe :

Miss Umuhoza Sharifa yarushinganye n’umusore witwa Niyonteze Thierry bamaze igihe bakundana, ubukwe bwabo bwabereye i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2018.

Miss Sharifa yambikanye impeta na Niyonteze Thierry nyuma y’indi mihango bakoze mu minsi ishize. Aba bombi basezeranye imbere y’Imana, nyuma y’uko ku itariki ya 5 Nyakanga 2018 basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura.

Niyonteze Thierry amaze kwambikana impeta y’urudashira na Miss Umuhoza Sharifa, bagiye kwiyakirira ahitwa Ineza Garden iherereye i Kinyinya mu birori byitabiriwe n’ababarirwa muri magana atatu.

Mu bukwe bwe, Miss Umuhoza Sharifa yavuzwe imyato ndetse ashimirwa uburyo yabanye n’urungano, ibikorwa by’urukundo yakoraga mu bukumi bwe, uko yitangiraga abatishoboye n’ibindi byinshi byiza.

Miss Mutesi Jolly yavuze mu izina ry’abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2016 ari nabwo Umuhoza Sharifa yabaye Miss Popularity, yabwiye Niyonteze Thierry ko yagize umugisha ukomeye kuba yarakundanye n’uyu Nyampinga bakaba bagiye no kubana.

Yagize ati “Turanezerewe! Kuri uyu munsi, Miss Sharifa aduteye ishema, tugiye kuvuga Sharifa twavuga ibintu byinshi cyane. Abantu bakuru barabizi, gushaka no kubaka ni ibintu bibiri bitandukanye ariko kuba utwaye Sharifa urubatse.”

Tubifurije ibyiza byose mu rugendo rushya mutangiye, muduteye ishema kandi muduhaye urugero rwiza. Ba Miss akenshi abantu bazi ko badashaka ariko aduhaye urugero rwiza

Miss Umuhoza Sharifa yasezeranye na Niyonteze Thierry bashimwe n’abo mu miryango ku mpande zombi. By’akarusho, babyara ba Sharifa n’abo bavukana barize ubwo barimo bamushimira uburyo arangwa n’umutima wo kwiyoroshya, agakunda abatishoboye no gufasha abafite ibibazo mu buryo bunyuranye.

Miss Umuhoza Sharifa na Thierry ku munsi w'ubukwe bwabo

Urukundo rwa Miss Sharifa na Thierry rwatangiye kwigaragaza mu buryo bweruye muri Mutarama 2018 ari nabwo yamwambitse impeta y’urukundo bahita banatangaza ko ari intambwe ya mbere iganisha ku bukwe bwabo.

Umuhoza Sharifa w’imyaka 23 yahagarariye Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda. Yari ashyigikiwe bikomeye n’ubuyobozi bw’Intara, umuryango akomokamo ndetse n’abaturage bo muri aka gace bari barahigiye kuzamufasha agakora amateka akaba Nyampinga w’u Rwanda.

Yabaye igisonga cya kane anahabwa ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity) bishimangira uburyo yari ashyigikiwe mu buryo bukomeye mu mpande z’igihugu.

Miss Mutesi Jolly yabwiye Thirry ko atwaye umugore mwiza cyane
Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2016 bahaye impano ebyiri Miss Sharifa n'umugabo we
Miss Mutoni Jane yatashye ubukwe bwa mugenzi we
Aba bombi bakubitaga igitwenge buri kanya
Abageni berekanye ko bazajya bafashanya igihe cyose
Iyi ni cake yari yateguriwe abageni
Umubyeyi wa Miss Umuhoza Sharifa
Ababyeyi ba Sharifa bamushimiye uko yitwaye mu muryango mbere y'uko aba umugore
Nyirabukwe wa Miss Sharifa yamugeneye impano ya Bibiliya

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages