Sarah Sanyu ageze kure imyiteguro yo kurushingana n’umukunzi we Kayumba Aimé bamaze imyaka irenga gato ibiri bakundana. Aba bombi beretse ibirori imiryango yabo kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Nyakanga ubwo uyu musore n’abamuherekeje berekeje i Karangazi mu Karere ka Nyagatare gusaba umugeni.
Ibirori byo gusaba no gukwa Sarah Sanyu Uwera byabereye ahitwa mu Kayange mu gice cyegeranye neza na Tanzania. Sarah Sanyu yari yashyigikiwe n’abaririmbyi bo muri Ambassadors of Christ banamuririmbiye muri ibi birori.
Yakowe nyuma ‘iminsi mike ishize akorewe ibirori bya “Bridal Shower” byari byahurije hamwe inshuti ze magara, ba nyirasenge n’abo baririmbana bamuhaye impanuro zizamuherekeza mu rugo rushya yitegura gushinga. Ibi birori byabereye iwabo ku Kimihurura ku wa 4 Nyakanga 2018.
Sarah Sanyu azwi cyane muri Ambassadors of Christ kubera ijwi rye ryuje ubuhanga kandi rikundwa n’abatari bake bafashwa n’indirimbo z’iyi Korali, aririmbana na musaza we Nelson Manzi (uyu ni na we wamutanze ubwo Kayumba Aimé yari yaje gutanga inkwano).
Sarah Sanyu yamenyekanye cyane atera mu ndirimbo zirimo “Birakwiye gushima”, “Yesu we” n’izindi yatangiye kuririmba muri Ambassadors of Christ mu mpera za 2006 akiga mu mashuri yisumbuye. Yatangiye kuririmba kuva mu bwana bwe nk’impano yavukanye igenda ikura.
Sanyu Sarah Uwera na Kayumba Aimé bazasezerana imbere y’Imana ku wa 29 Nyakanga 2018, kuri Kigali English Church Kibagabaga, ibirori bikomereze muri Romantic Garden ku Gisozi.
Amafoto: Museme Nabii Yves



















TANGA IGITEKEREZO