00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amagambo akarishye abahanzi nyarwanda b’ibyamamare baheruka kuvuga

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 7 August 2013 saa 09:11
Yasuwe :

Bamwe mu byamamare mu Rwanda bakunze gukoresha amagambo akarishye mu mvugo zabo. Abandi bagiye bakunda kurangwa n’amagambo ahishura byinshi abantu batari biteze.
Hari bamwe bagiye barangwa n’ukuri, abandi ugasanga harimo ukwirarira kwinshi, abandi bakagaragaza uburakari, ibyishimo cyangwa se andi marangamutima yabo, mu gihe abandi bo bagiye barangwa no guca ku ruhande ukuri ariko nyuma igihe kikaza kugaragaza kwigaragariza ukuri.
Aya magambo IGIHE twabatoranyirije ni amwe mu yaheruka (…)

Bamwe mu byamamare mu Rwanda bakunze gukoresha amagambo akarishye mu mvugo zabo. Abandi bagiye bakunda kurangwa n’amagambo ahishura byinshi abantu batari biteze.

Hari bamwe bagiye barangwa n’ukuri, abandi ugasanga harimo ukwirarira kwinshi, abandi bakagaragaza uburakari, ibyishimo cyangwa se andi marangamutima yabo, mu gihe abandi bo bagiye barangwa no guca ku ruhande ukuri ariko nyuma igihe kikaza kugaragaza kwigaragariza ukuri.

Aya magambo IGIHE twabatoranyirije ni amwe mu yaheruka kuvugwa na bamwe mu bahanzi bitewe n’ibikorwa bya muzika byari biri kuba n’inkuru zishyushye zavugwaga hano mu Rwanda.

Dore amwe muri yo:

Umuhanzi Aaron yongorera Kidum; bombi ni abari bagize akanama nkemurampaka. Uyu Aaron yavuze ko umuhanzi Christopher ari we muhanzi yabonyemo ejo hazaza heza mu muziki nyarwanda

“Abacuranzi bacuranga neza ariko abahanzi bafite imyitozo myinshi yo gukora; bifitemo ubushobozi ariko imyitozo yo gukora ni myinshi; haracyari intambwe yo gutera.

Kuri cumi n’umwe [bakomeje] ntituzi uko byagenze twebwe abagize akanama nkemurampaka. Twatanze amanota yacu dukurikije ingingo baduhaye. Ingingo zatumye bamwe na bamwe mu bo bahisemo badutungura natwe ntabwo tuzizi. Sinzi niba icyo kibazo mwakibaza abafungura amabahasha y’ibirimo, y’ibyo twebwe twavuze n’abakuriye BRALIRWA kuko twebwe ntituzi uko byagenze, ntituzi uzaba uwa mbere. Aba batanu basigaye nakubwiye ko bantunguye, n’uwa mbere azantungura. Nk’uko namwe mwatunguwe, niko natwe tuzatungurwa.

Natunguwe n’uko hari bamwe barimo ntashobora kukubwira ntakekaga ko bari bubemo, hari n’abandi bavuyemo ntakekaga ko bari buvemo. Utantunguye gusa kubera ko icyo agenderaho arusha abandi ari kimwe gusa ni Christopher; abarusha kuririmba bose. Bareba umuririmbyi, Christopher yarimo; niwe wari kujya ku musozo w’irushanwa (final) ariko ntakunzwe n’abantu benshi cyane (popular), ntabwo azwi, nta bantu benshi afite ubanza nta n’amakoro afite kuko numvise ngo bamwe na bamwe baha amafaranga abantu bakohereza ubutumwa, bakabatora, bakabakurikira aho bagiye ibyo byose ntabyo afite. Ariko reka mbabwize ukuri uyu musore afite ejo hazaza heza. Ni umwe mu byamamare by’Abanyarwanda mugomba kwitega - Christopher; ndabivuze kandi n’ejo nabisubiramo kandi nzanabivuga kugeza mpfuye ni umuririmbyi!

Njye ntabwo tuziranye, nta n’ubwo twavuganye urabona aracyari muto wenda atekereza ko ndi umupapa, ariko ndoroshye, Christopher azanshake, nzamukorera indirimbo.”

Aaron Nitunga, umuhanzi n’umucuranzi akaba n’umwe mu bagize akanama nkemurampaka muri PGGSS III.


“Niba koko babona ko indirimbo yarateje ikibazo kuki batayireka ? Dufite amakuru ko Tom Close yaririmbye Kanda Amazi mu kumurika icupa rishya kandi ntibyadushimishije. Twemeranyijwe ko inyungu izava muri iyo ndirimbo igomba kugera kuri twese. Ese kuki njye batambwira ngo nze njye kuyiririmba, ese bo bishimira kuririmba ahantu naririmbye ? Bagiye bakaririmba indirimbo bakanzanira ibihumbi mirongo itatu (30) aho ndi mu rugo ibyo nta kibazo ariko kuba bikubira ibyo nibyo bitanshimisha. Ni ukuvuga ngo ibyo ntabwo ari byo tureba, ariko dukora umuziki kugira ngo utubesheho, kugenda ukaririmba indirimbo runaka ahantu ukabashimisha hari ikintu baba bakwemereye cyangwa se bazaguha, ibyo rero bigomba gusangirwa n’abantu bose mu gihe uri kuririmba igihangano cy’abandi. Ko iriya ndirimbo ari iya Ma-Riva bakaba bamaze kuyiririmba inshuro zirenga mirongo itatu (30) ni iki bari bamuha ? Uretse ko amafaranga atari nayo ngombwa byagombye no guca mu bwumvikane ariko mu gihe umuntu abyanze ubwo biba bisobanuye ko aba azaguha amafaranga runaka”.

Dj Pius, umuhanzi muri Two 4Real


Abahanzi bakomeje muri PGGSS III

“Izo nkuru ndazumva, benshi barampamagara bakambwira ngo Riderman Kanaka arimo aratanga M2U, ngwino nawe uzitange”.

Riderman, umuraperi usigaye mu bahanzi 5 muri PGGSS III


Safi na Knowless ubwo bari mu rukundo

“Mu guhimba [Barahurura] njye ngendera ku bijyanye n’ubuzima mbamo”.

Safi, Umuhanzi mu itsinda rya Urban Boyz


Bivugwa ko Clement ari we wigaruriye Knowless mu rukundo

“Ni byo yagizeho inganzo [inspiration] araririmba, umuhanzi agira uko inganzo imuzamo, gusa simpamya ko [Barahurura] ari jye yavugaga, simbizi!”

Knowless, umuhanzi mu njyana ya RnB, Reggae, Zouk na Afro/Pop


“Ikinyuranyo ni uko ubuhanzi bwa hano mbona busa n’uburwaye. Mbona haba haburamo ubunyamwuga. Abahanzi bashoboye ntabwo babona uburyo bagera kure ugasanga hari abahanzi benshi bitwa ko bakomeye kandi uba usanga badashoboye. Hariya ibintu byose i Burayi bakora usanga harimo ubunyamwuga; abantu bakora ikintu cyiza kandi umuntu akagikora kuko agishoboye.

Jean Paul Murara, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana


Umuhanzi Ama-G The Black

"Abasore twarakennye ngo turatanga Care, abagabo barashiriwe ngo baratanga Care, amaduka yarahombye ngo turatanga Care, abakobwa nabo ngo ‘turashaka Care’, nyonyonyonyonyo.... cyangwa murashaka imiyaga? Twarakubiswe ntitugisoma icupa, dusoma ibitabo.”

Ama-G The Black, umuraperi


Akivanwa muri PGGSS III, Senderi yagize ati "Bafana banjye mwihangane Imana inshumbusha ntaho yagiye ubutaha nzongera, ubu tugiye kwiga aho izo kata aho zibera tuhamenye"

"Njya muri iri rushanwa nabanjije gushwanyaguza abadayimoni bose, ndirukana, ndakubita, ndarimbura, ndabandura kugira ngo abafana banjye kabisa bazaze kunshyigikira, igisigaye ni iki se? Ni igikombe. International ni umuhanzi wa mbere uri hiti (ukunzwe cyane). Njye ndarwana gutwara igikombe, namara kugitwara nkagura abakinnyi babiri ba Rayon Sport, ngatanga icya cumi mu rusengero, asigaye nkarongoramo, urumva? Nkabonamo inkwano [Gicurasi 2013].... Ndababwiza ukuri yuko akarengane mu Rwanda ntakabaho ariko gasigaye ahantu hamwe; mu muziki n’ababishinzwe bazakarwanye. Ubu tugiye kwiga aho izo kata aho zibera tuhamenye”. [Nyakanga 2013]

Senderi International Hit, umuhanzi mu njyana ya Afrobeat na Hip/Hop


Masamba aririmba muri Mille Collines zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe

”Njye ndakora n’ ubu ngiye kumurika Album y’ indirimbo makumyabiri (20) nshya zimwe zagiye zica ku maradio mpuzamahanga, ariko sinzi impamvu abanyamakuru batazikina. Hari uwambwiye ngo ni uko ntaca mu nzira bashaka.”

Intore Masamba, umuhanzi uririmba gakondo


Ubwo yari ku rubyiniro mu Karere ka Ngoma, umuhanzi Mico yavuze ko ari we mwami w'injyana ya Afrobeat

“Nomero yanjye bantoreraho ni cumi na rimwe; uzaba uhaye agaciro umuyobozi w’injyana ya Afrobeat muri leta y’i Kigali.”

Mico The Best, umuhanzi uri muri batanu bari mu irushanwa rya PGGSS III


Ubwo yari yizihiwe i Muhanga (Gitarama)

“Iyo ndirimbo ntabwo yahagaritswe. Kugeza uyu munsi bababwiye ko umuntu uzogera kubangamira iyo ndirimbo azabihanirwa, niba afite ikibazo yakijyana mu nkiko aho kuyijyana mu itangazamakuru ; ari gukora ibintu nk’uwirengagiza ko amategeko ahari. Ikindi si we nyira Kanda Amazi ni iya Ma-Riva. Na Dj Bissosso bamubwiye ko afite uburenganzira bwo kutayicuranga ariko nta burenganzira afite bwo kuyihagarikira abantu”.

Tom Close, umuririmbyi


Ifoto ya Kitoko afite gitari mu ntoki, asa n'uri gucuranga

“ Nanjye ngenda mbyumva, ngo ngiye kureka umuziki, sinzi uwabizanye. Gahunda mfite ni iyo kujya kwiga nibinkundira. Naho ibyo kuvuga ngo nzareka umuziki ntibishoboka, umuziki ni impano yanjye, mu mpera z’umwaka ushize sinagaragaye cyane mu Rwanda kuko nakoreye cyane cyane hanze y’u Rwanda, ariko abafana banjye ndabizeza ko bagiye kumbona mu miziki mishya ndetse no mu bitaramo hano iwacu [Werurwe 2013]. Nari maze iminsi numva iyo nkuru ko Kitoko yaba yahagaritse muzika, gusa kugeza ubu bimaze kujya ahagaragara, Kimwe mu kibazo Kitoko yaba afite cyamuteye kuba yahagarika muzika ye, ni uko kuva mu Bwongereza ajya muri Amerika aho LickLick akorera muri studio ya "PressOne", ari ikibazo cy’ingorabahizi, gusa nyuma y’igihe gito aramutse abonye izindi mpinduka ashobora gukomeza muzika ye [Gicurasi 2013]".

Kitoko, umuhanzi wo mu njyana ya Afrobeat


Riderman aririmba mu karere ka Rubavu
Abafana ba Riderman bamugaragariza ko bamukunze cyane
Samputu avuga ko akibaza abantu ngo amenye ibanga Riderman akoresha ngo akundwe

“Hari umuntu nabonye abantu bakunda [Riderman] ariko na n’ubu sindamenya ibanga rye. Nabonye abantu bose basaze (bamwishimiye) ariko ngategereza ijambo nibura mu byo avuga ariko sindyumve. Ndacyagerageza kubaza abantu ngo menye ni iki cyatumye bamukunda kurusha abandi, byantangaje !”

Samputu, inararibonye n’umuhanzi mu njyana gakondo, Afrobeat, soukous, rumba, reggae, gospel n’izindi.


“Inkirabuheri yibagiwe ko se yari umuzamu none aricwa n’inzara undi arya abana. Professor Nigga, sinaninigwa n’ijambo, nzanigwa [....], f*** Urbann Boyz, ziriya nyirabarazana; uretse induru ni iki bariririmba, giti irabakijije, bamwe bibagiwe ababyei babo [....]”.

Professor Nigga aka NDC, umuraperi


Mani Martin na Princesse Priscilla

“Ndagenda uyu munsi California kwiga, tuzagaruka nitumara kwiga ntabwo wahita uvuga igihe wahita ugarukira ariko gahunda yo kugaruka irahari. Icyo Imana izanshoboza nicyo nzakora; icy’ingenzi ni amashuri.”

Princess Priscillah, umuhanzi mu njyana ya RnB


Kamichi

"Sinigeze mvuga ko Knowless ari umuswa bwimbi mu kuririmba. Nagize nti ’wenda siwe we gitangaza mu guhogoza’. Ndongera nti ’Christopher niwe muto ariko urengeje abandi mu miririmbire myiza’. Mubyumve neza rero ntitwagira aba mbere babiri. Knowless kuba atariwe wa mbere rero si igitangaza!”

Kamichi, umuhanzi mu njyana ya Afrobeat


Tanga igitekerezo: Ni irihe jambo wakunze? Ni irihe ryagutunguye? Ni irihe wowe wibuka mu yakomeye aheruka gutangazwa?



Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages