00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amagambo asize ubuki Tricia yabwiranye n’umugabo we Tom Close

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 28 October 2017 saa 04:45
Yasuwe :

Niyonshuti Ange Tricia yashimiye by’ikirenga umugabo we Tom Close wizihije isabukuru y’amavuko, yamuvuze ibigwi ndetse amushimira kuba yaramutoranyije mu bakobwa bose akamugira umugore.

Tom Close na Tricia bamaranye imyaka igera kuri ine barushinze, ubu bafitanye abana babiri imfura y’umukobwa yitwa Ella n’uwo baherutse kubyara w’umuhungu witwa Elan. Tom Close n’umugore we basezeranye imbere y’Imana ku itariki 30 Ugushyingo 2013.

Kuri uyu wa 28 Ukwakira 2017, Tom Close yizihije isabukuru y’imyaka 31 amaze avutse. Mu kwifuriza umugabo we umunsi mwiza, Tricia yanditse kuri Instagram amagambo ‘agaragaza Tom Close nk’umuntu udasanzwe kandi umutera ishema muri byose.

Yagize ati “Isabukuru nziza mutima wakunzi wanjye Tom Close. Imana ishimwe cyane ku bwo kukurinda kandi ikomeze ikumpere indi myaka myinshi yo kubaho. Uragahorane ubwenge, ubuhanga n’igikundiro cy’Imana. Untera ishema mu mpande zose”.

Tom Close yahise yandika asubiza umugore we ko ‘yumva yishimye bidasanzwe kuba umugabo wa Trica ndetse ko aryohewe n’abana babyaranye’.

Yagize ati “Mfite ishema ry’ikirenga kwitwa umugabo wawe tukaba twaranabyaranye abana. Mfite ishimwe rikomeye ku Mana ku bw’ibihe byiza twasangiye […] Ndagukunda kandi wakoze ku byo wanyifurije”.

Tom Close na Tricia bamaranye imyaka ine barushinze

Ibyo Tricia na Tom Close bandikiranye byishimiwe na benshi ndetse mu bitekerezo birenga byashyizweho abantu bagaragaje ko “bishimira by’ikirenga imibanire ya Tom Close n’umugore we”. Aba bombi bashimiwe kwicisha bugufi, kubana na bose nta vangura ndetse ngo ababasura mu rugo bahora bifuza kuzahagaruka.

Tom Close yizihije isabukuru nyuma y’iminsi mike asohoye amashusho y’indirimbo ’Thank You’ yakoranye na The Ben.

Tom Close na Tricia bakunze kubwirana imitoma ku mbuga nkoranyambaga
Tom Close na Tricia ku munsi w'ubukwe bwabo
Tricia ni inshuti ikomeye ya Knowless umugore wa Clement
Tom Close na Tricia hamwe n'imfura yabo Ella
Tom Close n'umuhungu we Elan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages