Urukundo rwa A.Y n’umukobwa witwa Remy rumaze imyaka umunani nk’uko uyu muhanzi yabitangaje mu minsi yashize. Gusa ku wa 13 Nyakanga 2017 nibwo uyu muhanzi yambitse umukunzi we impeta y’urukundo [fiançailles] banatangaza ko bateganya gukorana ubukwe bidatinze.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2017 Remy yizihije isabukuru y’amavuko, AY wo muri Tanzania yamwandikiye amagambo yongera gushimangira ko amukunda ’byimazeyo’.
Yagize ati “Isabukuru nziza Fiancé wanjye, nshuti yanjye magara, byose kuri njyewe…Reka twizihize uyu munsi udasanzwe turi kumwe, turusheho gushyira Imana imbere nayo izarushaho kuduha imigisha buri munsi. Ndagukunda byimazeyo.”
Mu myaka irenga 20 AY amaze ari icyamamare ni ubwa mbere avuzwe mu nkuru z’urukundo ndetse na we akabyemeza. Kuwa 27 Ukuboza 2016 nibwo yahishuye bwa mbere ko ari mu rukundo n’umukobwa w’Umunyarwandakazi witwa Remy. Icyo gihe yavuze ko ‘bakoranye urugendo kuva mu mwaka wa 2008 bakundana by’ukuri’.
Ubukwe bwa AY na Remy bivugwa ko buzataha mu minsi ya vuba ndetse imihango yo gusaba no gukwa ishobora kuzaba bitarenze Ukuboza 2017 ikabera i Rebero aho Safi na Judithe bakoreye ubukwe.


















TANGA IGITEKEREZO