Kanye West ‘Ye’ wari umaze igihe adakoresha urubuga rwa X, yongeye kurusubiraho anarukoresha avuga amagambo kuri Kamala Harris, atakiriwe neza n’abamukurikira.
Mu butumwa uyu muraperi yanyujije kuri uru rubuga yagiye avuga ku bintu byinshi kugeza no kuri politiki, aho yagaragaje ko yishimiye kuba Donald Trump yarongeye kuba Perezida, ndetse yikoma Kamala Harris bari bahanganye.
Yanditse ati “Nahoze nifuza gukora imibonano mpuzabitsina na Kamala kugeza atsinzwe. Ntabwo nkiryamana n’abadafite icyo bagezeho’’.
Ye akimara kwandika aya magambo benshi bamusubije ko ibyo yakoze ari ugusuzugura Kamala Harris, wahoze ari Visi Perezida, mu gihe abandi bamunengaga ko ayo magambo adakwiye kuvugwa ku mugaragaro.
Bamwe kandi bamubwiye ko akwiye gusaba imbabazi Kamala, mu gihe hari abandi bavugaga ko bishoboka ko yibwe konti ye akaba atariwe uri kwandika ayo magambo.
Kanye West amaze kubona ko benshi bamugaye ku byo yavuze kuri Kamala, yahise agira ati “Kamala agaragara nk’umuntu mwiza, ndashaka gusaba imbabazi abana be”.
Ibi nabyo ntibyavuzweho rumwe dore ko Kamala ntabana agira uretse abo arera b’umugabo we yabyaranye n’umugore wa mbere.
Abakurikira Ye kuri X bakomeje kumubwira ko ibyo avuze atari byo, ahubwo ko yagakwiye gusaba imbabazi Kamala kuko abana yazisabye ntabo afite.
Kugeza ubu Ye ntacyo arongera kuvuga kuri Kamala uretse ko yahise akoresha ifoto ye kuri ‘profile’ mu rwego rwo kwerekana ko nt akibazo afitanye n’uyu mugore.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!