Iki gikorwa cyabereye kuri La Palme Hotel iherereye mu Mujyi wa Musanze, mu bakobwa 24 bari biyandikishije icumi nibo babashije kuhagera, kuva ku isaha ya saa munani zuzuye bose bari barangije kwiyandikisha.
Babiri mu bageze ahabereye ijonjora ry’abazaserukira Amajyarugu byemejwe ko batujuje ibisabwa ku bitabira iri rushanwa, abandi umunani bose biyerekanye imbere y’akanama nkemurampaka babazwa ibibazo bitandukanye hasuzumwa ubumenyi bwa buri umwe.
Abari bagize akanama nkemurampaka mu ijonjora ni Mike Karangwa wabazaga ku bijyanye n’uburere mboneragihugu n’ibindi bitandukanye, Rwabigwi Gilbert ukurikirana cyane imyitwarire y’abakobwa mu gihe babazwa, na Turatsinze Glycerie wibandaga ku bibazo bigaruka cyane ku Ntara y’Amajyarugu.
Mu bakobwa umunani biyandikishije bujuje ibisabwa abemerewe gutambuka mu cyiciro gikurikira ni Mukunde Laurette wari wambaye nimero ya kabiri, Umutesi Winnie wari wambaye nimero ya kane, Mutagoma Diane wari wambaye nimero ya gatanu, Umwali Aurore wari wambaye nimero ya gatandatu, Umutoni Josiane wari wambaye nimero ya karindwi ndetse na Uwimbabazi Adeline wari wambaye nimero ya munani.
Abakobwa batandatu batorewe guhagararira Intara y’Amajyaruguru bazahurira n’abandi i Kigali ku wa 4 Gashyantare 2017 batorwemo 15 bazahita bakomeza mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa.
Ntabwoba Bonaventure, Umuyobozi ushinzwe amashami ya Cogebanque Iburasirazuba no mu mujyi wa Kigali ikaba ari yo itera inkunga irushanwa rya Miss Rwanda, yabwiye IGIHE ko bishimiye intera iri rushanwa rimaze kugeraho agaruka cyane ku buryo n’ababyeyi basigaye baherekeza abana babo bahisemo kwiyandikisha.
Yanavuze ko iyi Banki mu byo izibandaho muri iri rushanwa hari ukumenyekanisha serivisi itanga ya ’Mastercard’, ikarita ifasha uyitunze kwicungira umutekano w’amafaranga ye. Nyampinga uzatorwa azagenerwa iyi serivisi nka kimwe mu biherekeza ibihembo azahabwa.
Yagize ati "Turishimye cyane ku bw’intera igikorwa cya Miss Rwanda gikomeje kugeraho, abiyamamariza kuba Nyampinga w’u Rwanda basigaye baza baherekejwe n’ababyeyi babo. Ni ibyo kwishimirwa kubona nta muntu ukirifata nk’irigamije kurarura abana b’abakobwa mu Rwanda."
Abakobwa 15 bazatsindira gukomeza mu kindi cyiciro bazahita bajyanwa mu mwiherero uzabera muri Golden Tulip i Nyamata. Uyu mwiherero uzatangira ku wa 12 usozwe ku wa 24 Gashyantare 2017.
Nyampinga w’u Rwanda 2017 azamenyekana ku itariki 25 Gashyantare 2017.



















TANGA IGITEKEREZO